DRC: Hatangijwe ikigega kitezweho kwinjizamo Abanyekongo umuco wo gufashanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ubukangurambaga bwatangijwe na Perezida Felix Tshisekedi bwo gukusanya inkunga yo gufasha abaturage bavanywe mu byabo n’intambara mu Ntara za Kivu ya Ruguru, Ituri na grand Bandundu.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022 ku gitangazamakuru cy’Igihugu cya RTNC.

Izindi Nkuru

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mkuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa rusange no gutabara, Hubert Tethika, ubu bukangurambaga bwatangijwe ku gitekerezo cya Perezida w’iki Gihugu cya DRC.

Yavuze ko bifuza gucengeza mu banyekongo umuco wo gufashanya no gukunda Igihugu, aho buri wese azajya yitanga bitewe n’amikoro ye.

Yagagaragaje umurongo wa telefone abantu bazajya bahamagara ubundi ukavuga uti njyewe ndifuza kwitanga 1 000 yamanyekongo, ncyangwa ngo njye ndatanga 1 000 USD.

Yavuze ko hazagenda hatangazwa amafaranga amaze gutangwa, ati Bigiye gutangirira ku musanzu wa Leta kuko Leta ntishaka gusaba abantu umusanzu yo itagize icyo itanga.

Yavuze ko ibi byose bigamije kwinjizamo abanyekongo umuco wo gutabarana no gukundana hagati yabo ariko banakunda Igihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru