Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ku myanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye muri iki cyumweru ikanzura ko imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC iva mu birindiro iri kugenzura.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yateranye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo usaba ubutegetsi bwa DRC guhagarika imvugo rutwitsi zikomeje kugaragaza urwango ruri kugirirwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’imvugo mbi zituka u Rwanda n’Abanyarwanda.
Itangazo rya M23 ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ryagarutse ku mwanzuro wavuze kuri iyi ngingo y’imvugo n’imbwirwaruhame z’urwango, aho uyu mutwe wavuze ko wishimiye uyu mwanzuro.
Iri tangazro ritangira rivuga ko M23 yishimiye intambwe ikomeje guterwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC mu kugana ku muti w’ibibazo biri kubyara amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rigakomeza rigira riti “M23 irashimira abakuru b’Ibihugu ku bwo guhamagarira ihagarikwa ry’mbwirwaruhame z’urwango, imvugo zikomeretsa ziganisha kuri Jenoside ndetse n’imbwirwaruhame za politiki zenyegeza ihohotera. Izo mvugo zuzuye ingengabitekerezo isenya zikwiye gucibwa intege n’impande zose ndetse ubutegetsi bwa Congo bukwiye gushishikariza gushyira hamwe mu kuzana ituze mu karere.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, rikomeza risaba abanyepolitiki ndetse n’abaturage bo muri Congo bakomeje gukwirakwiza izo mvugo z’urwango n’ivangura ari zo zikomeje gutuma habaho ibikorwa by’ubwicanyi buri gukorerwa bamwe mu baturage ba Congo kubera uko basa ndetse n’ubwoko bwabo.
Riti “Tubabajwe cyane n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera mu Gihugu cyacu ari na byo M23 yakomeje kurwanya no guhagarika burundu.”
Iri tangazo rya M23 risoza rivuga ko uyu mutwe ugihagaze ku nzira y’amahoro yo kurangiza ibibazo ndetse uboneraho gutangaza ko abaturage bari bahunze Umujyi wa Bunagana uri mu maboko yawo, batangiye gutahuka.
RADIOTV10