M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, wavuze ko abasirikare b’u Burundi, bawugabyeho ibitero ndetse no ku baturage, isaba EAC kugira icyo ikora kuko bishobora gutuma urugamba ruhindura isura.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Mu itangazo rya Lawrence Kanyuka, rimenyesha imiryango mpuzamanga ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu mutwe wavuze ko wagabweho ibitero.

Muri iri tangazo, M23 ivuga ko “abasirikare b’u Burundi ndetse n’itsinda ry’abasirikare b’u Burundi bari mu bagize EACRF bishyize hamwe bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage bari mu bice byacu, bafatanyije n’abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, ari bo FARDC, FDLR, Abacancuro n’inyeshyamba.”

M23 ikomeza ivuga ko uku kwishyira hamwe kw’abasirikare b’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’uruhande rwa Guverinoma, bituma n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC, zifatwa nk’abanzi b’uyu mutwe.

Uyu mutwe ugakomeza ugira uti “Ku bw’ibyo turamenyesha Umuryango wa afurika y’Iburasirazuba, ingaruka z’ibishobora kubera ku rugamba.”

Umutwe wa M23 usoza uvuga ko uzakomeza kwirwanaho igihe cyose uzagabwaho ibitero, ndetse no kurinda abaturage bari mu bice biri mu maboko yawo.

M23 itangaje ibi mu gihe ingabo zagiye mu burasirazuba bwa DRC mu butumwa bwa EAC, zatangiye gutaha, nyuma y’uko igihe cyazo kiri kurangira, kandi ubutegetsi bw’iki Gihugu bukaba bwaravuze ko zitazongererwa igihe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru