Andi makuru ku bagaragaye mu mashusho y’ibiterasoni byabereye mu muhanda rwagati n’icyakurikiyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umugabo n’umukobwa bari gukorera ibiterasoni mu muhanda rwagati bakikijwe n’abamotari mu Mujyi wa Kigali, ababikekwaho batawe muri yombi, hanavugwa icyatumye babikora.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko uruzwi nka X, hacicikanye amashusho agaragaza umusore n’umukobwa bari gusa nk’abatera akabariro mu muhanda, bahagaze, bashungerewe n’abamotari.

Izindi Nkuru

Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gushakisha abakoze ibi biterasoni, zita muri yombi umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23, bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko aba bantu batawe muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo yarwo ya Kacyiru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry uvuga ko uru rwego ruri gukora dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, yibukije abantu kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi by’ibiterasoni, kuko bihanirwa n’amategeko.

Yavuze ko by’umwihariko abantu bakwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gusinda, kuko abakora ibiterasoni nka biriya, baba baganjijwe na byo.

 

Bari bashyiriweho intego y’amafaranga

Aba bombi bagaragaye bakora ibiterasoni, hari amakuru avuga ko babikoze nyuma yo gushyirirwaho intego y’amafaranga, aho bari bizejwe kuyahabwa nibaramuka basambaniye ku muhanda.

Amakuru avuga ko umukobwa yari yashyiriweho agahigo ko guhabwa ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu gihe umusore we yari yemerewe ibihumbi bitandatu (6 000 Frw).

Ngo ni intego bari bashyiriweho n’abamotari, babonaga umukobwa yasinze, bagasaba ko umugabo yamusambanyiriza ku muhanda, ubundi bakamuha amafaranga.

Aba bagaragaye basa nk’abaganjijwe n’agasembuye, bivugwa ko ari bwo bahise biyemeza guca ako gahigo, bakoreye ahazwi nko ku Kinamba, mu Mudugudu wa Nkingi mu Kagari ka Kamutwe mu Murenge wa Kacyiru.

Muri Mata uyu mwaka, na bwo havuzwe inkuru y’umugabo wari usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe wagaragaye mu kabari ko mu ko mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, na we asa nk’usambana n’umukobwa wari umwicayeho.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 143: Gukora ibiterasoni mu ruhame

Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru