Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Andi makuru ku bagaragaye mu mashusho y’ibiterasoni byabereye mu muhanda rwagati n’icyakurikiyeho

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Andi makuru ku bagaragaye mu mashusho y’ibiterasoni byabereye mu muhanda rwagati n’icyakurikiyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umugabo n’umukobwa bari gukorera ibiterasoni mu muhanda rwagati bakikijwe n’abamotari mu Mujyi wa Kigali, ababikekwaho batawe muri yombi, hanavugwa icyatumye babikora.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko uruzwi nka X, hacicikanye amashusho agaragaza umusore n’umukobwa bari gusa nk’abatera akabariro mu muhanda, bahagaze, bashungerewe n’abamotari.

Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gushakisha abakoze ibi biterasoni, zita muri yombi umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23, bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko aba bantu batawe muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo yarwo ya Kacyiru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry uvuga ko uru rwego ruri gukora dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, yibukije abantu kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi by’ibiterasoni, kuko bihanirwa n’amategeko.

Yavuze ko by’umwihariko abantu bakwiye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gusinda, kuko abakora ibiterasoni nka biriya, baba baganjijwe na byo.

 

Bari bashyiriweho intego y’amafaranga

Aba bombi bagaragaye bakora ibiterasoni, hari amakuru avuga ko babikoze nyuma yo gushyirirwaho intego y’amafaranga, aho bari bizejwe kuyahabwa nibaramuka basambaniye ku muhanda.

Amakuru avuga ko umukobwa yari yashyiriweho agahigo ko guhabwa ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu gihe umusore we yari yemerewe ibihumbi bitandatu (6 000 Frw).

Ngo ni intego bari bashyiriweho n’abamotari, babonaga umukobwa yasinze, bagasaba ko umugabo yamusambanyiriza ku muhanda, ubundi bakamuha amafaranga.

Aba bagaragaye basa nk’abaganjijwe n’agasembuye, bivugwa ko ari bwo bahise biyemeza guca ako gahigo, bakoreye ahazwi nko ku Kinamba, mu Mudugudu wa Nkingi mu Kagari ka Kamutwe mu Murenge wa Kacyiru.

Muri Mata uyu mwaka, na bwo havuzwe inkuru y’umugabo wari usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe wagaragaye mu kabari ko mu ko mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, na we asa nk’usambana n’umukobwa wari umwicayeho.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 143: Gukora ibiterasoni mu ruhame

Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − one =

Previous Post

CECAFA U18: Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Uganda umutoza wayo agaragaje aho byapfiriye

Next Post

M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi

Related Posts

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Sosiyete y’ingendo z’inzege ya RwandAir, yatangaje ko yegukanye igihembo nka komanyi ya mbere nziza ku Mugabane wa Afurika zikora iby’ingendo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

by radiotv10
17/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced the initial trial phase for issuing the new digital ID cards will begin...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

by radiotv10
17/06/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha...

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

by radiotv10
17/06/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’amadovize n’ibihano ku bayakoresha batarabiherewe uburenganzira, birimo kuzajya bacibwa amande ya miliyoni...

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

by radiotv10
17/06/2025
0

Major Faustin Kevin Kayumba wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Jordnia, nyuma y’icyumweru...

IZIHERUKA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi
MU RWANDA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

17/06/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

17/06/2025
Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

17/06/2025
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

17/06/2025
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

17/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi

M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.