CECAFA U18: Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Uganda umutoza wayo agaragaje aho byapfiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kayiranga Baptiste, Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18, isezerewe na Uganda muri CECAFA, yavuze ko umusaruro mucye ufitanye isano n’uburyo izi ngimbi z’u Rwanda zateguwe.

U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri 1/2 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 05 Ukuboza 2023, rutsinzwe 1-0.

Izindi Nkuru

Iki gitego cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Mayanja ku munota wa 56’, cyahesheje Uganda kugera ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’uko u Rwanda rusezerwe, Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Kayiranga Baptiste, yavuze aho byapfiriye.

Yagize ati “Byapfiriye mu kwitegura, byapfiriye mu gutegura abana. Ntaho byapfiriye handi. Uganda yaturushaga imbaraga.”

Yakomeje avuga ko “Uganda yaturushaga kwizera. Urabona ko bafite abakinnyi bafite amaguru amenyereye umukino, tekinike, imbaraga…bariteguye cyane.”

U Rwanda rurakina umukino warwo wa nyuma wo gushaka umwanya wa gatatu, aho ruzahura n’ikipe itsinda hagati ya Kenya na Tanzania, na zo ziri gukina umukino wo gushaka itike yo finale, aho amakipe yombi yanganyaga 0-0 ubwo twandikaga iyi nkuru.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru