Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n’abahanzi bacye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Kendrick Lamar wari uterejwe mu Rwanda, yahageze azanywe n’indege ye bwite.

Kendrick Lamar yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje.

Izindi Nkuru

Yasohotse mu kibuga cy’indege aniteruriye ibikapu, arinzwe mu buryo budasanzwe n’abashinzwe umutekano we, ahita yerecyeza ku modoka zagombaga kubageza aho bacumbitse.

Kendrick Lamar wazanye n’umuryango we, umugore we ndetse n’abana be babiri, bivugwa ko yaje mu ndege ye bwite, yamugejeje i Kanombe.

Uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Hip Hop, arataramira Abaturarwanda mu gitaramo cya Move Afrika giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo kandi kizaririmbamo abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie na we wamaze kugera mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho amaze iminsi.

Kizaririmbamo kandi umuhanzikazi Ariel Wayz, ndetse n’Umunya-Tanzania Zuchu na we wamaze kugera mu Rwanda.

Kendrick Lamar ubwo yari ageze i Kanombe (Photo/Igihe)

Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru