Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n’abahanzi bacye

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuraperi wari utegerejwe i Kigali yaje mu buryo bwiyubashye bwashoborwa n’abahanzi bacye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Kendrick Lamar wari uterejwe mu Rwanda, yahageze azanywe n’indege ye bwite.

Kendrick Lamar yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje.

Yasohotse mu kibuga cy’indege aniteruriye ibikapu, arinzwe mu buryo budasanzwe n’abashinzwe umutekano we, ahita yerecyeza ku modoka zagombaga kubageza aho bacumbitse.

Kendrick Lamar wazanye n’umuryango we, umugore we ndetse n’abana be babiri, bivugwa ko yaje mu ndege ye bwite, yamugejeje i Kanombe.

Uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya Hip Hop, arataramira Abaturarwanda mu gitaramo cya Move Afrika giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023.

Ni igitaramo kandi kizaririmbamo abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie na we wamaze kugera mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho amaze iminsi.

Kizaririmbamo kandi umuhanzikazi Ariel Wayz, ndetse n’Umunya-Tanzania Zuchu na we wamaze kugera mu Rwanda.

Kendrick Lamar ubwo yari ageze i Kanombe (Photo/Igihe)

Kate G. NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + sixteen =

Previous Post

Bruce Melodie wari muri America akinahafite ibitaramo yagarutse mu Rwanda mu ibanga

Next Post

CECAFA U18: Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Uganda umutoza wayo agaragaje aho byapfiriye

Related Posts

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro...

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi...

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

by radiotv10
15/05/2025
0

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse...

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino...

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

Ubuhamya bw’awari umukunzi w’umuhanzi w’ikirangirire P.Diddy bwahishuye byinshi ku byo aregwa

by radiotv10
14/05/2025
0

Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Sean “Diddy” Combs , yatanze ubuhamya mu Rukiko rw’i New York, mu rubanza aregwamo...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CECAFA U18: Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Uganda umutoza wayo agaragaje aho byapfiriye

CECAFA U18: Nyuma y’uko Amavubi asezerewe na Uganda umutoza wayo agaragaje aho byapfiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.