Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje ko yongeye guha isomo FARDC ryatumye yunguka imbunda zigezweho

radiotv10by radiotv10
23/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje ko yongeye guha isomo FARDC ryatumye yunguka imbunda zigezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko wongeye gufata ibikoresho by’intambara bya FARDC birimo imbunda zikiri nshya zigezweho za ba mudahusha, zifashishwa mu mirwano, ndetse n’utudege tutagira abapilote (Drones).

Ni ibikoresho byafashwe mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje, byerekanywe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa M23.

Bivugwa ko ibi bikoresho birimo imbunda bigaragara ko zikiri nshya, byafashwe n’uyu mutwe wa M23, ubwo wamururaga abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba zifasha iki gisirikare cya Leta.

Nk’uko bitangazwa na zimwe mu mbuga zikunze gutangaza amakuru ya M23, zirimo Goma 24 News, ibi bikoresho byafashwe na M23 “Ubwo bahungaga Kitchanga, abasirikare ba FARDC, Wazalendo, Abacancuro na FDLR, bataye pistolets zabo, Drones ndetse n’imbunda za ba mudahusha.”

Uru rubuga rukomeza rukomeza ruvuga ko mu gihe cya vuba, “M23 igiye gutangira kurasa bya mudahusha abana b’abasivile ba Wazalendo.”

Amakuru kandi ava muri FARDC, avuga ko iki gisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyemeje ko cyatakaje ibikoresho byinshi bya gisirikare mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023.

Uyu mutwe wa M24 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC) kifatanyije n’imitwe irimo FDLR, wanagaragaje ko wahaye abarwanyi bawo, impuzankano nshya.

M23 kandi imaze iminsi igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byongeye gukaza umurego mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa DRC, aho imitwe irimo FDLR ndetse na Wazalendo, yagiye yigabiza ibice bituwemo n’aba Banyekongo, igashumika inzu zabo.

imbunda zafashwe na M23

Yafashe kandi na drones

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + fourteen =

Previous Post

Hari uwamuhaye 500 000 Frw: Ibishinjwa Umuvugabutumwa uzwi mu Rwanda byagaragajwe

Next Post

Menya umwanya u Rwanda rwegukanye mu irushanwa ry’amarerero y’Ikipe ikomeye i Burayi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze
MU RWANDA

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umwanya u Rwanda rwegukanye mu irushanwa ry’amarerero y’Ikipe ikomeye i Burayi

Menya umwanya u Rwanda rwegukanye mu irushanwa ry’amarerero y’Ikipe ikomeye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.