Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yagaragaje uduce 15 yafashe ibanje kurwana inkundura na FARDC ikaba itugenzura byuzuye

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in MU RWANDA
0
M23 yagaragaje uduce 15 yafashe ibanje kurwana inkundura na FARDC ikaba itugenzura byuzuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje uduce 15 turi mu maboko yayo nyuma yo kudufata ibanje kurwana intambara ikaze yahati yayo n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kihuje n’imitwe nka FDLR na Mai-Mai, ubu ukaba uri kutugenzura 100%.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, umutwe wa M23 watangaje ko umaze iminsi urwana kugira ngo ufate Teritwari ya Rutshuru yari imaze iminsi igenzurwa na FARDC ifatanyije na FDLR na Mai-Mai.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, rivuga ko iyi mirwano ikarishye yawuhuzaga na FARDC n’iyi mitwe yayiyunzeho, yahitanye ubuzima bw’abasivile benshi ndetse abandi barakomereka;

Rivuga ko ibi bisasu bya FARDC na FDLR ndetse na Mai-Mai byariho bihitana inzirakarengane, byamaze kuburizwamo n’uyu mutwe wa M23 ndetse ubu ukaba uri kugenzura byuzuye uduce 15.

Iri tangazo rinagaragaza utu duce turi mu maboko ya M23 ari two Bikenke, Kavumu, Buina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali na Bukima.

M23 ikomeza ivuga ko yifuza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano y’i Nairobi “nk’uburyo bwonyine bwatanga umuti urambye w’ikibazo.”

Iri tangazo rigakomeza rivuga ko M23 ishyigikiye imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse guteranira i Nairobi.

Riti “Ariko ntizihanganira na gato igikorwa cyose cy’ubushotoranyi cya FARDC yihuje na FDLR na Mai-Mai bugamije kurogoya inzira y’amahoro n’umutekano by’abasivile bo mu bice biri mu maboko yacu.”

M23 kandi yaboneyeho gutangaza ko yishimiye ibiganiro bihuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC bigamije gushaka amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + seventeen =

Previous Post

Perezida Tshisekedi yaraye ageze muri Angola aho ahurira na Kagame

Next Post

Ngo hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga- Ibishashi byaturikijwe i Kigali byateye igishyika bamwe

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngo hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga- Ibishashi byaturikijwe i Kigali byateye igishyika bamwe

Ngo hari abari batangiye gutekereza ibyo guhunga- Ibishashi byaturikijwe i Kigali byateye igishyika bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.