Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

radiotv10by radiotv10
10/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bice bigenzurwa n’iri huriro byumwihariko uwa Bunagana.

Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025, igikorwa cyakozwe na bamwe mu bayobozi bo muri Uganda, bari bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana.

Iki gikorwa cyabaye nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba atangaje ko Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF, yategetse ko umupaka wa Bunagana n’indi mipaka ihuza Uganda na DRC iri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, yongera gufungurwa.

Mu butumwa yatangaje nyuma yuko iyi mipaka ifunguwe, Perezida wa M23, Betrand Bisimwa akaba anungirije Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23; yashimiye Umukuru w’Igihugu cya Uganda, ku bw’iki cyemezo yafashe.

Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku bw’icyemezo cye cyo kongera gufungura imipaka yose ihuza Igihugu cye na Congo y’Iburasirazuba.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida Museveni “gishimangira imiyoborere ifite inshingano zo gushyira imbere abaturage mu bikorwa bya politiki.”

General Muhoozi Kainerugaba ubwo yavugaga ku cyemezo cyafashwe na Museveni cyo kongera gufungura iyi mipaka, yavuze ko abaturage badakwiye kugirwaho ingaruka n’ibibazo bya Politiki, anizeza ko hazakorwa iperereza ku bayobozi bari barafashe icyemezo cyo gufunga iyi mipaka.

Umujyi wa Bunagana urimo uyu mupaka uhuza Uganda na DRC, ni kamwe mu bice byafashwe mu mizo ya mbere n’umutwe wa M23, wawufashe kuva muri Kamena 2022.

Amakuru avuga ko abaturage benshi b’Abanyekongo bari barahungiye muri Uganda ubwo uyu mujyi wafatwaga, bakomeje gutaha ku bwinshi byumwihariko hakomeje kugaragara umubare munini w’abatahuka muri ibi bihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 2 =

Previous Post

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Next Post

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.