Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yakajije imiyoborere yayo igaragaza ko ifite abayishyigikiye bari mu mahanga

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yakajije imiyoborere yayo igaragaza ko ifite abayishyigikiye bari mu mahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi Bukuru bw’Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwashyizeho Umuhuzabikorwa uwuhagarariye mu mahanga mu Banyekongo bo muri Diyasipora.

Uwashyizweho nk’Umuhuzabikorwa wa M23 mu mahanga, ni Manzi Ngarambe Willy, akazaba yungirijwe na Muheto Jackson ndetse na Muhire John.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ryashyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku nshingano za Perezida wa M23 yemererwa n’icyemezo gifite nimero 014/HCM/M23/2013 cyo ku ya 23 Werurwe 2013.

Nanone kandi iki cyemezo gishyiraho aba bayobozi, kivuga ko gishingiye ku kuba Perezida wa M23 yarasezeranyije kugena imiyoborere yose y’uyu mutwe ndetse n’amahame ngengamyitwarire mu rwego rwo gutuma imiyoborere yawo ikora neza kandi ikagira imbaraga.

Riti “Tugendeye ku kuba hakenewe gushyirwaho amategeko ngengamyitwarire ku bahagarariye M23 mu mahanga […] Urwego rukuru rwa Gisirikare rwa M23 rwemeje byihutirwa, ishyirwaho ry’Umuhuzabikorwa uhagarariye M23 mu mahanga (Diaspora) Manzi Ngarambe Willy.”

Manzi Ngarambe Willy, azaba yungirijwe na Muheto Jackson ndetse na Muhire John; bo bagizwe Abahuzabikorwa bungirije bahagarariye M23 mu mahanga.

Iri tangazo rya M23 kandi rivuga ko ibindi byose bizagaragara nk’ibinyuranyije n’iki cyemezo, bitagomba guhabwa agaciro.

Mu kiganiro Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga aherutse kugirana na YouTube Channel Mama Urwagasabo, yavuze ko mu bafasha umutwe wa M23, harimo n’Abanyekongo bari mu mahanga, bifuza ko ibikorwa bibi by’ubutegetsi biriho muri Congo, bihagarara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 17 =

Previous Post

Igihano cyakatiwe Umunyarwanda waburaniraga mu Bubiligi kuri Jenoside cyatangajwe

Next Post

Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro

Bamwe mu babariwe ko bazimurwa ahazubakwa Sitade ya Nyanza bamaze umwaka mu gihirahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.