Ubuyobozi Bukuru bw’Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bwashyizeho Umuhuzabikorwa uwuhagarariye mu mahanga mu Banyekongo bo muri Diyasipora.
Uwashyizweho nk’Umuhuzabikorwa wa M23 mu mahanga, ni Manzi Ngarambe Willy, akazaba yungirijwe na Muheto Jackson ndetse na Muhire John.
Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ryashyizweho umukono na Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku nshingano za Perezida wa M23 yemererwa n’icyemezo gifite nimero 014/HCM/M23/2013 cyo ku ya 23 Werurwe 2013.
Nanone kandi iki cyemezo gishyiraho aba bayobozi, kivuga ko gishingiye ku kuba Perezida wa M23 yarasezeranyije kugena imiyoborere yose y’uyu mutwe ndetse n’amahame ngengamyitwarire mu rwego rwo gutuma imiyoborere yawo ikora neza kandi ikagira imbaraga.
Riti “Tugendeye ku kuba hakenewe gushyirwaho amategeko ngengamyitwarire ku bahagarariye M23 mu mahanga […] Urwego rukuru rwa Gisirikare rwa M23 rwemeje byihutirwa, ishyirwaho ry’Umuhuzabikorwa uhagarariye M23 mu mahanga (Diaspora) Manzi Ngarambe Willy.”
Manzi Ngarambe Willy, azaba yungirijwe na Muheto Jackson ndetse na Muhire John; bo bagizwe Abahuzabikorwa bungirije bahagarariye M23 mu mahanga.
Iri tangazo rya M23 kandi rivuga ko ibindi byose bizagaragara nk’ibinyuranyije n’iki cyemezo, bitagomba guhabwa agaciro.
Mu kiganiro Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga aherutse kugirana na YouTube Channel Mama Urwagasabo, yavuze ko mu bafasha umutwe wa M23, harimo n’Abanyekongo bari mu mahanga, bifuza ko ibikorwa bibi by’ubutegetsi biriho muri Congo, bihagarara.
RADIOTV10