Umutwe wa M23 wamaganye icyemezo cy’ifungwa ry’umuhanda Goma-Rutshuru cyafashwe n’ubuyobozi, uvuga ko kigamije gushyira mu kaga abatuye umujyi wa Goma, ndetse ko ari ugukandamiza abaturage.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wagize ati “Twamaganye twivuye inyuma ifungwa ry’umuhanda Goma-Rutshuru cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ni icyemezo kigaragaza ubushake bwo kugota umujyi wa Goma nubwo Umuryango Mpuzamahanga wakomeje guhamagarira ifungurwa ry’uyu muhanda ufatiye runini benshi.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ifungwa ry’uyu muhanda ryakozwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, rigaragaza ko budafite ubushake bwo guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano w’abantu n’ibintu muri Goma.
Ati “Uku kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bikomeza kurushaho gukomeza imibereho y’abaturage, kandi bikazana ivangura mu bijyanye n’ibitunga abantu, imibanire yabo, kwisanzura mu bice batuyemo ndetse n’ivanguramoko.”
Yakomeje agira ati “Twamaganye uku gukandamiza Abanyekongo bikorwa n’ubutegetetsi bukomeje kuvunira ibiti mu matwi bwirengagiza ibibazo by’abaturage babwo.”
Yavuze ko kuba uyu muhanda wakomeza gufungwa, byaba ari ugukomeza kwambura abaturage uburenganzira ku mitungo yabo ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ibanze bwabo.
Yasoje agira ati “Ni ngombwa ko uyu muhanda ufungurwa vuba na bwangu mu rwego rwo gutuma urujya n’uruza rukomeza kubaho no kwirinda ko ubuzima bw’abaturage ba Goma bukomeza kujya mu kangaratete.”
Umujyi wa Goma, ni umwe mu mijyi ibamo abaturage benshi, basanzwe batungwa n’ibituruka mu bindi bice birimo n’ibiva muri Teritwari ya Rutshuru irimo ibice byinshi bigenzurwa na M23.
RADIOTV10