Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibivugwa ko yikuye mu Bihugu 77 byashyize umukono ku myanzuro y’inama iherutse guteranira mu Busuwisi isaba ko u Burusiya ko buhindura imyitwarire bumazemo imyaka ibiri muri Ukraine, ivuga ko itigeze inarujyaho, ahubwo ko abari bashyizeho iki Gihugu bari bibeshye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ibihugu birenga ijana byateraniye mu Busuwisi, ndetse u Rwanda na rwo rwemeza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane [yari Dr Vincent Biruta] yari muri iyi nama y’Ibihugu byari bihujwe no gushaka amahoro mu Gihugu cya Ukraine.

Ibihugu bimwe mu byari biteraniye muri iyi nama byashyize umukono ku itangazo rigizwe n’ingingo eshatu zose bavuga ko zishobora kuzana amahoro muri Ukraine, zihuriye ku gusaba u Burusiya guhagarika intambara; iki Gihugu kigasubiza Ukraine abaturage bayo, umutungo n’ubutaka biyometseho.

Itangazo ryo ku italiki 16 Kamena 2024; rigaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu byemeye uwo mwanuzuro. Kuri uru rutonde; u Rwanda ruri hagati ya Romania na San Marino, gusa ku munsi wakurikiyeho hasohotse urutonde ruri no ku rubuga rwa Guverinoma y’u Busuwisi rutariho u Rwanda. Ibyo ni nako bigeze kugeza magingo aya.

Kuva icyo gihe inkuru yabaye ko u Rwanda rwikuye muri ibyo Bihugu, gusa Guverinoma yarwo ivuga ko itari yarigeze yemera kujya kuri urwo rutonde.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye na RADIOTV10, yasobanuye ko ibyabaye ari amakosa adakwiye kwitirirwa u Rwanda.

Ati “Ni amakosa bakoze kuko ntabwo u Rwanda rwigeze rusaba kwandikwa kuri ruriya rutonde rw’abashyize umukono kuri uriya mwanzuro, kuko ni umwanzuro tutateguye kandi wari ubogamye ku byerekeye imyandikire. Baratubajije ariko tubabwira ko tutari kuri urwo rutonde. Rero ntabwo u Rwanda rwigeze rusinya ngo rusinyure. Amakosa yakozwe n’abarukoze.”

Nubwo bimeze bityo; uyu mukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda avuga ko iki cyemezo kitazigera kigira ingaraka ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga asigaye kuri urwo rutonde.

Ati “Nta rutonde twigeze tuvaho kuko ntarwo twigeze dusaba kujyaho. Ni ukubibaza abadushyize kuri ruriya rutonde kuko ntabyo twigeze dusaba kurujyaho, kandi twabibabwiye mbere y’uko rutangazwa.”

Mu nshuro zitandukanye ku ngingo y’intambara imaze imyaka ibiri muri Ukraine; u Rwanda rwagaragarije mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko iyi ntamabara igomba guhagarara, rusaba ko impande zihanganye zishyira imbere ibiganiro kugira ngo abaturage bave mu kaga ko kubura ababo n’ibyabo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + one =

Previous Post

M23 yamaganye icyemezo cyafashwe bitunguranye n’ubutegetsi bwa Congo inavuga ikicyihishe inyuma

Next Post

Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda
FOOTBALL

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
13/06/2025
0

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg

Hagaragajwe ikigiye gukoreshwa miliyari 16Frw u Rwanda rwahawe na Luxembourg

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.