Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, yakomereje mu gace ka Mweso gaherutse kwicirwamo abaturage benshi, aho uyu mutwe wavuze ko uruhande bahanganye rwakomeje gukoresha intwaro ziremereye zirimo na Drone.
Aya makuru y’urugamba rwa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanyije n’impande cyiyambaje zirimo FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, yatangaje uko urugamba ruhagaze muri iki gitondo.
Mu butumwa bwa Lawrence Kanyuka, yagize ati “Imirwano yakomeje kuva mu ijoro ryacyeye, ibice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu bice bihakikije, bikomeje kuraswaho n’abarwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bakoresheje intwaro ziremereye, drone, ndetse n’imodoka z’intambara.”
Uyu muvugizi wa M23 mu bya Politiki, yakomeje avuga ko uyu mutwe uzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice bigenzurwa na wo.
Umutwe wa M23 kandi wari uherutse gushinja FARDC n’abarwanyi bafasha iki gisirikare cya Leta ya Congo, kurasa ibisasu biremereye muri aka gace ka Mweso, bigahitana abaturage benshi.
Uyu mutwe wa M23 kandi uherutse gushinja ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bwa SADC, kwivugana abaturage b’abasivile.
Mu itangazo uyu mutwe wa M23 washyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, wavuze ko usanzwe wubaha imiryango yo mu karere kandi ko udafitanye ikibazo na SADC, ku buryo utumva icyatumye uyu muryango uza kuwurwanya.
Lawrence Kanyuka yagize ati “Muri iki gihe ingabo za SADC zikomeje gukoresha intwaro zikomeye, by’umwihariko iza MRLS (BM) 122 mm zikoreshwa n’abasirikare ba Tanzania (TPDF), mu kurasa no kwica abaturage b’abasivile.”
Yakomeje avuga ko M23 ntayandi mahitamo ifite uretse gufata izo ntwaro ndetse no kuzirasa kugira ngo zidakomeza koreka imbaga y’abaturage.
RADIOTV10