Namibia yabonye Perezida mushya nyuma y’amasaha macye uwayiyoboraga yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nangolo Mbumba wari Visi Perezida wa Namibia, yahise arahirira kuba Perezida w’iki Gihugu, nyuma y’uko Hage Heingob wakiyoboraga yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Hage Heingob yamenyekanye mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, atangajwe na Visi Perezida wa Namibia.

Izindi Nkuru

Perezida Hage Heingob yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu murwa mukuru wa Namibia i Windhoek.

Hage Geingob wari ufite imyaka 82, yitabye Imana nyuma y’igihe gito bitangajwe ko yatangiye kuvurwa indwara ya Cancer, ndetse hari hashize iminsi micye avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, kwivuza.

Nangolo Mbumba wari Visi Perezida, ni we wahise arahirira gusimbura Geingob, akaba azayobora iki Gihugu kugeza hatowe undi mukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Hage Heingob, yari umwe mu banyepolitike bari bakomeye muri Namibia, yinjiye muri politike y’iki Gihugu kuva mu 1990.

Yabaye Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka 12 mbere y’uko mu 2015 atorerwa kuba Perezida wa gatatu w’iki Gihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; kuri uyu wa Mbere yafashe mu mugongo Monica Geingos, Madamu wa Perezida Hage Heingob, ndetse n’Abanya-Namibia bose.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru