M23 yavuze icyo igereranya nacyo ibitero bya FARDC n’ingabo z’u Burundi byakajije umurego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wavuze ko uruhande bahanganye mu mirwano imaze iminsi, rukomeje kugaba ibitero igereranya n’imperuka kuko bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile benshi.

Ni mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, yavuze ko imirwano yubuye muri iki gitondo.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa buba bugaragaza amakuru agezweho y’urugamba, M23 yongeye kuvuga ko uruhande rwa Leta ya Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ingabo za SADC; bubuye imirwano muri iki gitondo.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko aba bahanganye “bagabye ibitero byibasira abasivile mu bice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso, Mushaki, Karuba no mu bice bihakikije, bifashisha intwaro ziremereye ndetse na Drones.”

Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 “Umenyesha umuryango mpuzamahanga n’abatabara imbabare ko hari kuba ibitero by’imperuka byibasira abaturage b’abasivile, bitegurwa n’uruhande rwihurije hamwe rw’ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo, bigizwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.”

M23 yakomeje ivuga ko uku kudatabara abari mu kaga, bituma uyu mutwe wirwanaho ndetse ukarwana ugamije kubohoza ibice byibasiwe, mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile bakomeje kwicwa bazizwa ubwoko bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru