Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura

radiotv10by radiotv10
26/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje akababaro watewe n’igitero cya FARDC mu gace ka Mweso, cyahitanye inzirakarengane z’abasivile 20, uvuga ko udashobora kubyihanganira, ndetse ko ugiye guhiga intwaro iri kwifashishwa muri ubu bwicanyi, ukayifata.

Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu gace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi, ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR ndetse n’abandi baje kugitera ingabo mu bitugu.

M23 ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe intwaro za rutura, zirimo imbunda yo mu bwoko bwa Katiusha irasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka Drone.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23, yavuze ko nyuma y’iki gitero hagaragaye ibibabaje, aho “imirambo y’impinja, iy’abagore n’anagabo, yari iri ku mabaraza, inzu, insengero n’amashuri byasenyutse.”

Muri iri tangazo, M23 yahise igaragaza imibare y’agateganyo y’ibyagizweho ingaruka n’iki gitero, aho “hishwe abasivile 20, abandi 17 bagakomereka, ndetse abandi benshi bava mu byabo.”

Muri iri tangazo rya M23, yakomeje igira iti “Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba, bukaba bwarananiwe guhangana n’abarwanyi ba M23, none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile.”

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko utahwemye kugaragariza umuryango mpuzamahanga ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bukorwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko bugize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, none bikaba bikomeje kwiyongera uko iminsi ishira.

M23 yavuze ko ibi byose ari Perezida Felix Tshisekedi ubiri inyuma, bityo ko akwiye kuryozwa ubu bwicanyi akorera abaturage b’abasivile.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “M23 kandi ifite inshingano n’umurongo wo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yagiranye n’Ikinyamakuru Bwiza TV, yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagiye gushakisha iyi ntwaro yakoreshejwe mu kwica bariya basivile, kugira ngo na yo bayifate ntikomeze kubahekura, ikoreshwa mu kwivugana abasivile bo mu bice bigenzurwa na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

America yavuze aho ibona iby’u Rwanda na Congo bigana

Next Post

Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye
MU RWANDA

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.