Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura

radiotv10by radiotv10
26/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje akababaro watewe n’igitero cya FARDC mu gace ka Mweso, cyahitanye inzirakarengane z’abasivile 20, uvuga ko udashobora kubyihanganira, ndetse ko ugiye guhiga intwaro iri kwifashishwa muri ubu bwicanyi, ukayifata.

Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu gace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi, ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR ndetse n’abandi baje kugitera ingabo mu bitugu.

M23 ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe intwaro za rutura, zirimo imbunda yo mu bwoko bwa Katiusha irasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka Drone.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23, yavuze ko nyuma y’iki gitero hagaragaye ibibabaje, aho “imirambo y’impinja, iy’abagore n’anagabo, yari iri ku mabaraza, inzu, insengero n’amashuri byasenyutse.”

Muri iri tangazo, M23 yahise igaragaza imibare y’agateganyo y’ibyagizweho ingaruka n’iki gitero, aho “hishwe abasivile 20, abandi 17 bagakomereka, ndetse abandi benshi bava mu byabo.”

Muri iri tangazo rya M23, yakomeje igira iti “Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba, bukaba bwarananiwe guhangana n’abarwanyi ba M23, none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile.”

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko utahwemye kugaragariza umuryango mpuzamahanga ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bukorwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko bugize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, none bikaba bikomeje kwiyongera uko iminsi ishira.

M23 yavuze ko ibi byose ari Perezida Felix Tshisekedi ubiri inyuma, bityo ko akwiye kuryozwa ubu bwicanyi akorera abaturage b’abasivile.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “M23 kandi ifite inshingano n’umurongo wo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yagiranye n’Ikinyamakuru Bwiza TV, yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagiye gushakisha iyi ntwaro yakoreshejwe mu kwica bariya basivile, kugira ngo na yo bayifate ntikomeze kubahekura, ikoreshwa mu kwivugana abasivile bo mu bice bigenzurwa na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

America yavuze aho ibona iby’u Rwanda na Congo bigana

Next Post

Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Hatangajwe umubare w’abamaze kumenyekana baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.