Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje akababaro watewe n’iyicwa ry’abarwanyi bayo babiri bo ku rwego rwo hejuru, uvuga ko ugiye kugira icyo ukora mu gusubiza iki gikorwa cy’ubutumwa bwa Leta ya Kinshasa.

Bikubiye mu itangazo rya M23 ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, rimenyesha abayobozi b’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvuvizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuma, rivuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukomeje kurenga ku myanzuro yafashwe yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko uwo guhagarika imirwano.

Rigira riti “Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano ubwo bagabaga ibitero ku barwanyi bacu bari ku ruhembe ndetse bakivugana abayoboye urugamba, hicwa abakomando bacu babiri.”

Iri tangazo rigufi, risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, M23 yumvise ubwo butumwa yohererejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi yiteguye gusubiza na yo igendeye muri ubwo buryo.”

Muri iri tangazo ntihavugwamo abo barwanyi bo hejuru ba M23 bishwe, ariko bivugwa ko harimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe.

Aba bakomando babiri ba M23 bishwe nyuma y’uko ingabo za SADC zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse zifatanyije na FARDC zikaba zaratangiye kugaba ibitero kuri M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 13 =

Previous Post

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu

Next Post

Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Abanya- Ethiopia 80 bari bahunze inzara urugendo rwabo rwajemo kirogoya bakiri nzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.