Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: M23 yemeje ko yishe Umujenerali uzwi muri FARDC

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
BREAKING: M23 yemeje ko yishe Umujenerali uzwi muri FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko wivuganye Maj Gen Peter Chirimwani, Guverineri rw’Urwego rwa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya mkauru yemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yatanze mu masaha y’igicuku ashyira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Turatangaza urupfu rw’Umugaba Mukuru wa FDLR, Général Chirimwani.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga kandi ko uyu Mujenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “yaguye i Kasengezi aho yari yagiye kwiyerekanira imbere ku rugamba.”

Inkuru y’urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwani itangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo abashyigikiye ubutegetsi bwa Congo mu mirwano imaze iminsi, bakwirakwizaga amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Mujenerali ari kwidegembya ashagawe n’abasirikare benshi bamurindira umutekano, aho bariho bahakana amakuru yo kuva M23 yafashe umujyi wa Sake.

Maj Gen Peter Chirimwani ni umwe mu basirikare bakuru bari abahuzamugambi mu mikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu uri gufatanya n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Urupfu rwa Chirimwani  rutangajwe nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 unafashe umujyi wa Sake uherereye mu bilometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma, ndetse bamwe mu batuye uyu mujyi ukora ku Rwanda [uwa Goma] bakaba batangiye guhungira muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Umutwe wa M23 watangaje kandi ko ugiye no gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’uw’ingenzi ndetse n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, kuko babona ko na wo ukeneye kubohorwa ngo kuko babona bariho badatekanye.

Corneille Nangaa, Perezida w’Ihuriro AFC rinafite uyu mutwe w’abarwanyi wa M23, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025 yatangaje ko bagifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho muri DRC burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, kuko babona bwazanye akajagari mu Gihugu cyabo, bukimakaza ivangura n’inzangano, ndetse bugasenya inzego zose z’Igihugu zikenewe kongera kubakwa bundi bushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − seven =

Previous Post

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yabaye nk’utumira umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.