Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: M23 yemeje ko yishe Umujenerali uzwi muri FARDC

radiotv10by radiotv10
24/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
BREAKING: M23 yemeje ko yishe Umujenerali uzwi muri FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko wivuganye Maj Gen Peter Chirimwani, Guverineri rw’Urwego rwa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya mkauru yemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yatanze mu masaha y’igicuku ashyira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Turatangaza urupfu rw’Umugaba Mukuru wa FDLR, Général Chirimwani.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga kandi ko uyu Mujenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “yaguye i Kasengezi aho yari yagiye kwiyerekanira imbere ku rugamba.”

Inkuru y’urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwani itangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, ubwo abashyigikiye ubutegetsi bwa Congo mu mirwano imaze iminsi, bakwirakwizaga amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Mujenerali ari kwidegembya ashagawe n’abasirikare benshi bamurindira umutekano, aho bariho bahakana amakuru yo kuva M23 yafashe umujyi wa Sake.

Maj Gen Peter Chirimwani ni umwe mu basirikare bakuru bari abahuzamugambi mu mikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu uri gufatanya n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Urupfu rwa Chirimwani  rutangajwe nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 unafashe umujyi wa Sake uherereye mu bilometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma, ndetse bamwe mu batuye uyu mujyi ukora ku Rwanda [uwa Goma] bakaba batangiye guhungira muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Umutwe wa M23 watangaje kandi ko ugiye no gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’uw’ingenzi ndetse n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, kuko babona ko na wo ukeneye kubohorwa ngo kuko babona bariho badatekanye.

Corneille Nangaa, Perezida w’Ihuriro AFC rinafite uyu mutwe w’abarwanyi wa M23, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025 yatangaje ko bagifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho muri DRC burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, kuko babona bwazanye akajagari mu Gihugu cyabo, bukimakaza ivangura n’inzangano, ndetse bugasenya inzego zose z’Igihugu zikenewe kongera kubakwa bundi bushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 7 =

Previous Post

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yabaye nk’utumira umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare baminurije amasomo ya Gisirikare muri Qatar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.