Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 ryiyemeje gukura ku ngohi Abanyekongo, bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu uherutse kubohozwa n’iri Huriro, bongera kwitabira ku bwinshi, banagaragaza ibyishimo by’amahoro bafite kuva uyu mujyi wabo wabohorwa.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025 nyuma y’icyumweru n’igice abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe uyu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru dukesha Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Kane, avuga ko abaturage batuye muri uyu Mujyi babyutse inkoko ari yo ngoma kugira ngo bajye kuganira n’ubuyobozi bw’iri Huriro mu nama yo kujya inama.

Yagize ati “Abaturage b’i Bukavu, bitabanye ingoga baza ku bwinshi mu nama ya rubanda na AFC/M23 yabaye kuri uyu wa 27/02/2025, bishimangira ko bashyigikiye icyerekezo cy’amahoro, ubutabera ndetse no kongera kwiyubakira Igihugu, bishyigikiwe n’Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.”

Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka kandi buherekejwe n’amashusho agaragaza Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa ari imbere y’imbaga y’abaturage benshi, bari kuririmba mu ndirimbo za morali, byumwihariko izwi nka ‘Sisi wenyewe’.

Iyi nama ibaye nyuma yuko ubuyobozi bwa AFC/M23 busabye abaturage bo muri uyu Mujyi wa Bukavu, kwishyiriraho abayobozi, bukareba ab’inyangamugayo, bakwiye kubayobora.

Iyi nama yahuje ubuyobozi bwa AFC/M23, ibaye nyuma y’indi yakoreye mu Mujyi wa Goma, yabereye muri Stade de l’Unité, na yo yitabiriwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi, bagaragarije urugwiro rwinshi abayobozi b’uyu mutwe wiyemeje kurandura akarengane gakorwa n’ubutegetsi bwa Congo.

Abayobozi ba AFC/M23 bakiranywe ubwuzu n’abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi

Next Post

Icyatumye umukinnyi w’u Rwanda uri muri TourDuRwanda akora ibitavuzweho rumwe yagisobanuye

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye umukinnyi w’u Rwanda uri muri TourDuRwanda akora ibitavuzweho rumwe yagisobanuye

Icyatumye umukinnyi w’u Rwanda uri muri TourDuRwanda akora ibitavuzweho rumwe yagisobanuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.