Sunday, September 8, 2024

M23&FARDC: Bidateye kabiri nyuma y’uko hatangiye agahenge hatangajwe amakuru mashya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buratangaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rwarenze ku gahenge gaherutse gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za America, kagombaga kumara ibyumweru bibiri, kakaba karenzweho nyuma y’iminsi ibiri gusa gatangiye.

Amakuru y’uku kurenga ku gahenge, yatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, nyuma y’uko aka gahenge kari katangiye tariki 05 Nyakanga.

Muri ubu butumwa bufite umutwe ugira uti “Kurenga ku gahenge k’ibikorwa by’ubutabazi, byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa”, Lawrence Kanyuka avuga ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero mu bice bigenzurwa na M23.

Yagize ati “Aka kanya, abaturage b’abasivile ndetse n’ibirindiro byose byacu, byagabweho ibitero n’ubufatanye bw’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba za Wazalendo, ADF, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu bilometero 12 muri Kaseghe.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko nubwo uruhande bahanganye rwagabye ibi bitero, ariko umutwe wa M23 wo wakomeje kubahiriza agahenge kemeranyijweho ko kugira ngo horoshywe ibikorwa by’ubutabazi bugomba guhabwa abaturage babukeneye bagizweho ingaruka n’imirwano.

Ati “Izo ngabo [FARDC n’abo bafatanyije] bahisemo kurenga ku nshuro ya kenshi, kuri iki cyemezo cy’ingirakamaro cyari kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abavuye mu byabo bari imbere mu Gihugu.”

Yaboneyeho kongera kubwira Umuryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere ko uruhande ruhanganye na M23 rwitwikiriye aka gahenge, rukagaba ibitero birimo n’iby’ibisasu bya rutura byarashwe mu bice bituwemo n’abaturage benshi.

Ibi bitero byabaye mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihuriye muri Zimbabwe; mu biganiro byanagaragarijwemo ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, abari bitabiriye ibi biganiro barimo n’abo muri Tanzania na Sudani y’Epfo, Uganda na Kenya; bemeranyijwe ko inzi umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzatangwa n’inzira za Politiki, aho kuba iy’imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts