Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23&FARDC: Bidateye kabiri nyuma y’uko hatangiye agahenge hatangajwe amakuru mashya

radiotv10by radiotv10
08/07/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko FARDC yivuganye abasivile 20 ikoresheje imbunda rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buratangaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rwarenze ku gahenge gaherutse gutangazwa na Leta Zunze Ubumwe za America, kagombaga kumara ibyumweru bibiri, kakaba karenzweho nyuma y’iminsi ibiri gusa gatangiye.

Amakuru y’uku kurenga ku gahenge, yatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, nyuma y’uko aka gahenge kari katangiye tariki 05 Nyakanga.

Muri ubu butumwa bufite umutwe ugira uti “Kurenga ku gahenge k’ibikorwa by’ubutabazi, byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa”, Lawrence Kanyuka avuga ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero mu bice bigenzurwa na M23.

Yagize ati “Aka kanya, abaturage b’abasivile ndetse n’ibirindiro byose byacu, byagabweho ibitero n’ubufatanye bw’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba za Wazalendo, ADF, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu bilometero 12 muri Kaseghe.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko nubwo uruhande bahanganye rwagabye ibi bitero, ariko umutwe wa M23 wo wakomeje kubahiriza agahenge kemeranyijweho ko kugira ngo horoshywe ibikorwa by’ubutabazi bugomba guhabwa abaturage babukeneye bagizweho ingaruka n’imirwano.

Ati “Izo ngabo [FARDC n’abo bafatanyije] bahisemo kurenga ku nshuro ya kenshi, kuri iki cyemezo cy’ingirakamaro cyari kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abavuye mu byabo bari imbere mu Gihugu.”

Yaboneyeho kongera kubwira Umuryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere ko uruhande ruhanganye na M23 rwitwikiriye aka gahenge, rukagaba ibitero birimo n’iby’ibisasu bya rutura byarashwe mu bice bituwemo n’abaturage benshi.

Ibi bitero byabaye mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihuriye muri Zimbabwe; mu biganiro byanagaragarijwemo ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, abari bitabiriye ibi biganiro barimo n’abo muri Tanzania na Sudani y’Epfo, Uganda na Kenya; bemeranyijwe ko inzi umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, uzatangwa n’inzira za Politiki, aho kuba iy’imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 3 =

Previous Post

Iby’ingenzi byemeranyijweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Next Post

UPDATE: Amakuru agezweho ku byo kwegura byari byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho ku byo kwegura byari byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

UPDATE: Amakuru agezweho ku byo kwegura byari byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.