Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal, yageze i Burundi aho yagiriye uruzinduko, bivugwa ko rugamije kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku bibazo biri mu karere.
Macky Sall yageze i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, aho yagaragaye ku Kibuga cy’Indege anavuza ingoma zizwi mu muco w’u Burundi.
Uyu wahoze ayobora Senegal warangije manda ze agasimburwa na Bassirou Diomaye Faye watsize amatora muri 2024, ubu ni umugenzuzi mukuru w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwihutisha gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe GCA (Global Centre on Adaptation).
Macky Sall agiye i Burundi nyuma y’igihe gito Perezida Evariste Ndayishimiye ahawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afuruka Yunze Ubumwe.
Amakuru atangwa n’abayobozi mu butegetsi bukuru bw’u Burundi, avuga ko Sall ahura na Ndayishimiye bakaganira ku bibazo binyuranye birimo ibiri mu karere k’ibiyaga bigari.
Ikinyamakuru BBC Gahuza kandi kivuga ko hari n’amakuru amaze iminsi avugwa ko Macky Sall ashaka kuziyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.
Sall wabaye umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagize ijambo cyane ku Mugabane wa Afurika, aramutse ahatanye muri aya matora y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ashobora kuzahatana n’uwahoze ari Perezida wa Chili, Michelle Bachelet byamaze kwemezwa ko yifuza gusimbura Umunya-Portugal Antonio Guterres uzarangiza manda uyu mwaka.
RADIOTV10









