Mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Madagascar, Andrey Rajoelina wari uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida, akomeje kuyobora abandi.
Muri aya matora ku wa Kane w’icyumweru gishize, Andrey Rajoelina urimo ushaka manda ya Gatatu, afite amajwi 62,4%, mu by’agateganyo byavuye muri aya matora.
Akurikiwe na Siteny Randrianasoloniaiko n’amajwi 12,2%, mu gihe Marc Ravalomanana wahoze ari Perezida w’iki Gihugu cya Madagascar we afite amajwi 11,2%.
Muri Kamena uyu mwaka wa 2023, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko muri 2014 Rajoelina yasabye ubwenegihugu bw’u Bufransa, bavuga ko adakwiriye gukomeza kuyobora Igihugu kubera iyo mpamvu.
Icyakora we yavuze ko ibyo byose ari agakino ka Politiki kagamije kumuharabika no kumwangisha abaturage ba Madagascar, kuko Itegeko Nshinga rya Madagascar ridategeka ko Perezida agomba kuba afite ubwenegihugu bwa Madagascar bwonyine.
Muri Nzeri uyu mwaka, Andrey Rajoelina yari yeguye ku mwanya wa Perezida, mu gihe haburaga igihe gito ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe, aho na we yari yaramaze gutangaza ko aziyamamaza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10