• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Muri ruhago hakiriwe inkuru itunguranye yerecyeye ba kizigenza b’umupira w’amaguru ku Isi

radiotv10by radiotv10
22/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Muri ruhago hakiriwe inkuru itunguranye yerecyeye ba kizigenza b’umupira w’amaguru ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Byamaze kwemezwa ko ibihangange mu mupira w’amaguru, ari na bo ubu bayobozi ruhago ku Isi, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bazahura mu mukino uzaba muri Gashyantare 2024.

Aba bakinnyi bakunze guhanganishwa n’abafana babo, buri wese avuga ko umwe ari we kizigenza, bagiye guhurira mu mukino w’igikombe cyitwa Riyadh Season Cup.

Ni umukino wiswe ‘Last dance’ uzahuza Inter Miami ya Lionel Messi isanzwe ibarizwa muri Leta zunze ubumwe za America ndetse na Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yo muri Arabia Saudite.

Al Hilal isanzwe inakinamo na Neymar, iri mu makipe azaba ari muri iri rushanwa ariko uyu musore ntazarigaragaramo kubera ikibazo cy’imvune afite.

Amakipe yose uko ari atatu azakina hagati yayo, izagira amanota menshi ni yo izegukana iki gikombe kizaba gikinirwa muri Arabia Saudite.

Uko amakipe azakina

  • Al Nassr vs Al Hilal
  • Al Nassr vs Inter Miami
  • Al Hilal vs Inter Miami

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Madagascar: Amahirwe y’uzatsinda amatora ya Perezida yahengamiye kuri Rajoelina uherutse kwegura

Next Post

Myugariro Mendy nyuma yo kugirwa umwere ashobora kuzishyurwa akayabo k’amamiliyoni na ManCity

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Myugariro Mendy nyuma yo kugirwa umwere ashobora kuzishyurwa akayabo k’amamiliyoni na ManCity

Myugariro Mendy nyuma yo kugirwa umwere ashobora kuzishyurwa akayabo k’amamiliyoni na ManCity

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.