Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhora rwibaza uruhare rwarwo mu bikorwa binyuranye, birimo kurinda ibyagezweho, kugaragaza ishusho ya nyayo y’Igihugu no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; kandi rukabishakira ibisubizo, bityo ko ruzaba ruhaye inyiturano ikwiye abatanze igiciro cyabo babohora u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Kamena 2023, ubwo yatangizaga ihuriro ry’Urubyiruko.
Iri huriro ry’urubyiruko rifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano” ryabereye mu Karere ka Gisagara, ryahujwe n’igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame, wifashishije indirimbo y’umuhanzi Rugamba Sipiriyani igira iti “Rungano nkwibuke, nkwizihize nkogeza, nkuvuge, nkuririmbire n’ejo.”, yavuze ko kwibuka uru rubyiruko bihuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ihuriro ry’Urubyiruko ryitwa Igihango cy’Urungano.
Yavuze ko hagendewe ku myaka y’umuntu, ufite imyaka 29, aba akuze, afite n’inshingano runaka “haba kuri we ubwe, ku muryango ndetse n’Igihugu, ndetse ab’inkwakuzi hari n’abamaze kubaka ingo zabo.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko nanone umwana w’imyaka 10 (isabukuru y’Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’) aba amaze guca akenge, yenda gusoza amashuri abanza.
Avuga ko umwanya nk’uyu, ukwiye kubera urubyiruko uwo kwigira hamwe ibyo rumaze kwiga muri iyi myaka itambutse, rukibaza na rwo uruhare rukomeza kugira.
Ati “Mu gihango twahanye cyo kubaka u Rwanda, duhagaze he? twize iki?, turinda dute ibyo twagezeho? Igihango cy’urungano ni umwanya ukomeye wo kuzirikana urubyiruko urungano rwanyu bari bafite inzozi nk’izo mufite uyu munsi, bari bafite imbaraga n’ishyaka byo gukorera Igihugu.”
Yavuze kandi ko umwanya nk’uyu, ukwiye kubera urubyiruko kuzirikana uruhare rw’ababohoye Igihugu, bari biganjemo urubyiruko nka bo.
Ati “Nagira ngo dufate uyu mwanya twongere dutekereze ku byo twagiye twiyemeza mu myaka 10 iri huriro rimaze, ese nk’uko tubyiyemeza buri mwaka muri iri huriro, tugira uruhare mu kurinda ibyagezweho? Ese uruhare rwacu ni uruhe mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Ese ni gute mukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ishusho ya nyayo y’Igihugu cyacu n’ukuri ku mateka yacu? Ese iyi mutashye muvuye hano, mwibuka kuganiriza abo mubana no kubasangiza ubumenyi ku mateka y’Igihugu cyacu?”
Yabibukije kandi ko ibyo u Rwanda rugezeho byose, bishinze imizi ku mbaraga z’abana b’u Rwanda biyemeje kubohora u Rwanda, barimo n’abemeye kubimenera amaraso.
Ati “Abatanze icyo kiguzi gikomeye cyo kubohora iki Gihugu cyacu bose bari bahuriye ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu. Barirenze ndetse bitanga batizigamye kugira ngo tube dufite Igihugu cyiza kandi gitekanye. Ntabwo baduhaye Igihugu gusa ahubwo banahaye Abanyarwanda agaciro, iterambere, ubumwe, n’ibindi byinshi byiza.”
Yakomeje abaza uru rubyiruko ati “Ese twabitura iki? Nk’uko twabyibukijwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ni ubwa mbere mu mateka yacu hashize imyaka 29 nta bwicanyi bubayeho mu Rwanda.
Ntabwo dukwiye kwirara ngo aya mahoro tuyafate nk’ibisanzwe ndetse nta n’urwitwazo dufite rwatuma tudahitamo neza kuko amahitamo yacu arasobanutse.”
Yasabye urubyiruko gukomeza gukoresha imbaraga zabo mu gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda no kuruteza imbere, bityo ko bizaba ari inyitutano nziza y’abemeye guhara ubuzima bwabo n’imbaraga zabo barubohora.
RADIOTV10