Saturday, August 1, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uko abaturage batumye Perezida w’Igihugu kimwe yirukana Minisitiri

Uko abaturage batumye Perezida w’Igihugu kimwe yirukana Minisitiri

Perezida wa Angola João Lourenço yirukanye Minisitiri w’Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abamaganaga icyemezo cya Guverinoma cyo gukuraho nkunganire Leta yashyiraga ku bikomoka kuri Peteroli.

Ntabwo Perezida Lourenço yigeze atangaza icyatumye yirukana minsitiri Manuel Nunes Júnior, ariko biravugwa ko yazize icyo cyemezo yafashe cyo gukuraho iyo nkunganire  avuga ko bigamije kugabanya amafaranga Leta isohora, nyamara atigeze agisha inama ibukuru.

Icyo cyemezo cyari cyateje imyigargambyo yahitanye abasaga batanu, abandi umunani barakomereka ubwo Polisi yabiraragamo ngo ibatatanye.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 8 =