Uko abaturage batumye Perezida w’Igihugu kimwe yirukana Minisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Angola João Lourenço yirukanye Minisitiri w’Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abamaganaga icyemezo cya Guverinoma cyo gukuraho nkunganire Leta yashyiraga ku bikomoka kuri Peteroli.

Ntabwo Perezida Lourenço yigeze atangaza icyatumye yirukana minsitiri Manuel Nunes Júnior, ariko biravugwa ko yazize icyo cyemezo yafashe cyo gukuraho iyo nkunganire  avuga ko bigamije kugabanya amafaranga Leta isohora, nyamara atigeze agisha inama ibukuru.

Izindi Nkuru

Icyo cyemezo cyari cyateje imyigargambyo yahitanye abasaga batanu, abandi umunani barakomereka ubwo Polisi yabiraragamo ngo ibatatanye.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru