Madamu J.Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane na munyangire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko abana b’u Rwanda bakwiye kuragwa ibyiza bibumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, aho kuragwa ingeso mbi zirimo ikimenyane no gushaka indonke.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ibi mu Ihuriro rya 16 ry’uyu muryango ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023,.

Izindi Nkuru

Madamu wa Perezida yagaragaje ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye gusigasirwa kugira ngo hatagira ikibuhungabanya, hashingiwe ku gukomeza gukomera ku gitekerezo ngenga cyabo cya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Yagize ati “Ntwararumuri, bayobozi mu nzego zitandukanye, babyeyi, dufite umukoro ukomeye ariko ushoboka wo kuraga abana bacu ibyiza bibumbatiye ubumwe. Ntidukwye gutsindwa n’ingeso mbi twavugamo ikimenyane, gushaka indonke, munyangire, gutonesha, n’ibindi byatuma duteshuka ku gitekerezo ngenga cyacu cya Ndi Umunyarwanda.”

Yakomeje anabwira Urubyiriko, “bana bacu turabasaba gukunda Igihugu mukaranwa n’ikinyabupfura, mukaba intangarugero ndetse mukagira n’imyitwarire ikwiye iganisha ku iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.”

 

Ibyagezweho byatwaye ikiguzi kitabonerwa agaciro

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iri huriro rya 16, igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenda cyo kubaho kwacu’, avuga ko kuyumva neza, bisaba gusubiza amaso inyuma, Abanyarwanda bakareba aho bavuye mu myaka ikabakaba 30.

Ati “Kumva agaciro k’iyi nteruro, bisaba gusubiza amaso inyuma gato no kureba ibyubatswe muri iyi myaka hafi 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, bikadutera kunezezwa n’ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Yavuze ko ibyagezweho byose bishingiye ku kuba Abanyarwanda bariyemeje gushyira hamwe, bakanga guhera mu icuraburindi bagejejwemo n’ubutegetsi bubi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kuba Abanyarwanda bataraheza mu icuraburindi, ni uko byaharaniwe, bigatwara n’ikiguzi tutabonera agaciro. Bikwiye rero kuba isomo ry’ubuzima kandi bikaba umusingi uhoraho w’ubumwe bwacu.”

Imibare iheruka ya 2020, igaragaza ko Abanyarwanda 98,5% bemeje ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yayoboye ibiganiro byatangiwe mu Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri
Urubyiruko na rwo rwahawe ijambo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru