Uko imirwano ya FARDC na M23 yifashe: Ibisaru biremereye byongeye kuraswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakomereje mu bice birimo Kibumba, aho uyu mutwe ushinja abo bahanganye gukomeza gusuka ibisasu biremereye muri aka gace, bakoresheje indege.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, imirwano yasubukuwe mu gitondo cya none.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X muri iki gitondo, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Aka kanya i Kibumba, abarwanyi b’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kurasa buhumyi mu bice bya Kibumba na Buhumba no mu bice bihakikije.”

Bertrand Bisimwa kandi akomeza avuga ko abarwanyi bo ku ruhande rwa FARDC, bakomeje kurasa bakoresheje indege muri ibi bice kandi bituyemo abaturage.

Uyu mukuru w’umutwe wa M23 akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ukwirwanaho no kurinda abaturage bari muri ibi bice byibasiwe.

Bertrand Bisimwa kandi yavuze ko no kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, ahagana saa mbiri z’ijoro, n’ubundi abarwanira ku ruhande rwa FARDC bari bakomeje gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, aho bari bakomeje gushumika inzu z’abatuye mu duce twa Burungu na Rujebeshi.

Yavuze kandi ko aba barwanyi mu masaha ashyira saa yine kuri iki Cyumweru, baraye banishe umuyobozi umwe wo muri aka gace witwa Semitsi Biraro w’imyaka 50, ubwo barasaga ku nzu ye iherereye ahitwa Kalengera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru