Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

radiotv10by radiotv10
14/08/2021
in MU RWANDA
0
Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Paul Kagame), yagizwe umwe mu bahagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu busanzwe, inama y’ubuyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE), ihagarariwe kandi na Prof Senait Fisseha, Umuyobozi wa Gahunda mpuzamahanga mu muryango udaharanira inyungu wa Buffett Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Image

Abagize ubuyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

Nk’uko biri mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Agnes Binagwaho uyobora iyi kaminuza, bavuga ko impamvu bazamuye ingufu z’ubuyobozi ari muri gahunda yo kuzamura ireme n’urwego rw’ubuvuzi bufite ireme no gufasha umugabane wa Afurika mu kwita no kubungabunga ikiremwa muntu bishingiye ku buvuzi buteye imbere.

Iyi nama y’ubutegetsi kandi izafasha mu guhuriza hamwe imbaraga n’ibitecyerezo by’abayobozi b’ibihugu bya Afurika ndetse n’abayobozi mu by’ubuzima ndetse n’abandi babarizwa mu bindi bice birimo abayobora gahunda zo kwimakaza umuco w’uburinganire, ubumenyi bw’isi ndetse n’abandi bafite aho bahurira na gahunda zo gufasha mu bijyanye no kwita ku itera mbere ry’ikiremwa muntu.

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru, mu butumwa bwe Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kugira ngo ubuzima bwiza bugere kuri bose hakenewe ingamba zihamye n’abantu b’inararibonye bafata imyanzuro ikwiriye mu nzego z’ubuzima.

Yagize ati “Kugira ngo abantu bose bahabwe serivisi z’ubuzima zinoze bakeneye kandi mu gihe nyacyo, bisaba kugenzura no guha agaciro ubuzima bwabo.”

“Kugira ngo bigerweho, dukeneye izindi ngamba zihamye, uburyo bugezweho n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima. Dukeneye abantu b’inararibonye mu myanya ikwiriye bazi gufata imyanzuro mizima mu gihe nyacyo kugira ngo barengere uburenganzira bwa buri wese mu bijyanye n’ubuzima.”

First Lady celebrates 54 years | IGIHE

Madamu Jeannette Kagame ari mu buyobozi bukuru bwa University of Global Health Equity (UGHE)

Prof.Senait Fisseha we yavuze ko muri Afurika hakenewe Kaminuza nka UGHE zitegura abazavamo abashakashatsi, abaganga, abahanga mu bya siyansi, abashoramari n’abayobozi mu by’ubuzima n’inararibonye mu buvuzi kugira ngo bafashe uyu mugabane kwigira mu bijyanye n’ubuzima.

“Abayobozi b’icyitegererezo n’inzobere zigize inama yacu y’ubutegetsi ya Afurika nshya muri UGHE, bazafasha kaminuza yacu gushyiraho ingamba n’uburyo buzatuma ikomeza gutera imbere. Dutewe ishema no kwiyunga n’intumbero yabo, ibikorwa byabo n’umuhate bafite mu guteza imbere gahunda yo kugeza ubuzima bwiza kuri bose.” Prof.Senait Fisseha

Iyi Nama y’Ubutegetsi izatanga umusanzu mu guhuriza hamwe abayobozi ba Afurika ndetse n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi mu nzego zitandukanye kugira ngo basangire ubunararibonye ndetse bashakire hamwe icyateza imbere inzego z’ubuzima muri Afurika, cyane ko Covid-19 yerekanye ko hakiri byinshi byo gukora.

Byitezwe kandi ko bazatanga umurongo ngenderwaho muri gahunda zitandukanye z’iterambere muri iyi kaminuza zirimo na porogaramu z’amasomo zigendanye n’ibyo Afurika ikeneye.

Imibereho yihariye ya Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho – I will not keep silent as long as evil men are destroying our existence!

Prof. Agnes Binagwaho umuyobozi wa University of Global Health Equity (UGHE)

UGHE ubu iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye nka Cummings Foundation, Bill & Melinda Gates Foundation, Kaminuza ya Havard ndetse n’iya Tufts iherereye i Boston muri Amerika.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Raphaël Varane yakiriwe muri Manchester United ahabwa na nimero izamuranga

Next Post

#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

#2022FIFAWC: Abanya-Mauritania bayobowe na Dahane Beïda nibo bazasifura umukino w’u Rwanda na Mali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.