Bamwe mu babyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge [Mageragere] bafunzwe batwite, ndetse n’ubuyobozi bw’iyi gereza, bavuga ko umubyeyi uhabyariye, yitabwaho nk’undi mubyeyi wese wabyaye nkuko bikorwa mu muco nyarwanda.
Kubyarira muri Gereza si igitangaza kuko hari abafungwa batwite, ndetse bamara kugeramo bagakomeza guhabwa serivisi zihabwa umubyeyi utwite uri mu buzima busanzwe.
Ababyeyi bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, bibarutse bafunze, bavuga ko bitaweho nk’uko abandi babyeyi bitabwaho mu muco nyarwanda.
Umwe muri aba babyeyi waje muri gereza afite inda y’amezi abiri, avuga ko ubwo yari agiye kubyara, yahawe ibikoresho byose byo kwakira umwana, nk’iby’isuku ndetse n’ibinzi bizamufasha kwita kuri urwo ruhinja.
Ati “Baguha ibikoresho byose bishoboka ujyana kwa muganga hanyuma bakajya banakugemurira indyo yihariye nk’umubyeyi nyine wabyaye.”
Uyu mubyeyi kandi avuga ko bitagarukira aho kuko na nyuma y’uko uwibarutse avuye mu bitaro, yitabwaho mu gihe cy’amezi atatu.
Avuga kandi ko hano muri iyi Gereza hari irerero ku buryo rifasha abana bahavukiye ndetse n’abinjiranye n’ababyeyi babo bakikiri bato.
Ati “Bajya kwiga mu gitondo bakagaruka mu ma saa sita aho baba bari kumwe n’abarimu babashinzwe.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we niyuzuza imyaka itatu, azavugana n’umuryango we ukaza ukamujyana mu rugo kuko bitemewe ko hari umubyeyi ufunganwa n’umwana uri hejuru y’imyaka itatu.
Gatoya Jaqueline na we ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge akaba ari n’umurezi w’aba bana, avuga ko muri gereza ubuzima bukomeza bityo ko ari na yo mpamvu habaho iyi gahunda yo kwita ku babyeyi baba abinjiye batwite ndetse n’abinjiranye abana bato.
Ati “Duhere ku mubyeyi utwite, iyo ageze hano, arabyara, Gereza ikamufasha neza kubera n’ibikoresho, umwana bakamurera bakamuha amata, yaba amaze kugeza igihe cyo kunywa neza, bakamuha SOSOMA.”
Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge avuga ko iyo umubyeyi afunzwe yari asanzwe afite umwana utazuza imyaka itatu, yemerewe kumuzana muri Gereza kandi uwo mwana agakomeza guhabwa uburenganzira nk’ubwo yagombaga guhabwa ari mu buzima busanzwe.
Ati “Iyo bageze ku myaka itatu, tuvugana na ba bafungwa n’abagororwa na bo bakavugana n’imiryango yabo natwe tukabahuza bakavugana noneho umuryango ukaza gutwara wa mwana.”
Akomeza agaragaza uburyo abo bana bakomeza kwatabwaho mu gihe baba bakiri kumwe n’ababyeyi babo muri Gereza, ati “Ni abana bitabwaho kimwe n’abandi bana, abatoya bajya mu marerero [creche] bagahabwa amata yo kunywa, bahabwa amafunguro yo guhabwa abana.”
Muri Gereza ya Nyarugenge hafungiye imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 11 barimo ab’igitsinagore bagera mu 1 500 na bo barimo abagera mu 140 bafite abana.
Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10