Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Maj.Gen. Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Maj.Gen. Nyakarundi yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame ku basirikare bari muri Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi uri mu ruzinduko muri Repubulika ya Centrafrique, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu Butumwa muri iki Gihugu, anabagezaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Perezida Paul Kagame.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, nyuma y’amasaha macye, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi atangiye uruzinduko muri Centrafrique, aho ari kumwe n’itsinda ayoboye ririmo n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Kuri uyu wa Gatatu basuye ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye- MINUSCA ziri mu gace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto iherereye mu Burasirazuba bw’iki Gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.

Ubwo Maj Gen Vincent Nyakarundi yageraga aho yakiririwe, yahawe ikaze n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VII, Lt Col Willy Ntagara wanamugejejeho ishusho y’umutekano n’uko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’ituze, byifashe muri aka gace.

Ubuyobozi bwa RDF dukesha aya makuru, buvuga ko “Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, kandi na we yagiranye ikiganiro n’abasirikare b’u Rwanda, anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ubashimira ku bwo gukora kinyamwuga no kurangwa n’umuhate mu kuzuza inshingano zabo. Anashimira akazi kakozwe ku bufatanye bw’u Rwanda na UN ndetse no ku bufatanye bw’Ibihugu byombi muri CAR mu kugarura amahoro ndetse no mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Muri ubu butumwa bwa Perezida Paul Kagame, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashyikirije abasirikare b’u Rwanda, yanabasabye gukomeza guhora biteguye no kuba maso igihe cyose bari mu nshingano zabo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi yaboneyeho kugeza ku basirikare b’u Rwanda ishusho y’umutekano w’u Rwanda no mu karere ruherereyemo, abizeza ko imipaka y’Igihugu cyabo irinzwe, byumwihariko ababwira ko hakajijwe ingamba zo gukumira ibishobora guhungabanya umutekano biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi ubwo yageraga aho yasuye abasirikare b’u Rwanda
Yagejejweho ishusho y’ibikorwa bya RDF muri Centrafrique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + four =

Previous Post

Igikombe cy’Amahoro: Imikino imwe yasize hamenyekanye umukino w’ishiraniro wa 1/2

Next Post

Rubavu: Inzoga yahawe izina rya ‘Mood’ ikomeje gutuma bamwe bakora ibidakorwa

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Inzoga yahawe izina rya ‘Mood’ ikomeje gutuma bamwe bakora ibidakorwa

Rubavu: Inzoga yahawe izina rya ‘Mood’ ikomeje gutuma bamwe bakora ibidakorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.