Amatora yari ateganyijwe mu ntango z’umwaka utaha muri icyo gihugu, byatangajwe ko ashobora gusubikwa akaba yanakwigizwaho inyuma amezi.
Ibi byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Mali Choguel Kokalla Maiga, mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye i New York muri USA ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango.
Yavuze ko ibi bizaterwa n’uko bari gutegura amatora bitonze kugira ngo azanyure buri wese, aho kuyategura huti huti ngo ni ukugira ngo azakunde abe ku itariki 27 z’ukwezi kwa 2 kw’uwo mwaka.
Yavuze ko igihe nyakuri aya matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko azabera, kizatangazwa mu kwezi gutaha kwa 10.
Ikindi Choguel Kokalla Maiga yavuze, ni uko barimo bashaka abandi bazasimbura Ubufaransa mu gikorwa cyo gucunga umutekano mu gihe bwo burimo bwitegura kugabanya abasirikare babwo bari muri icyo gihugu cyasenzekajwe n’intambara.
Kugeza ubu Mali iyobowe na Colonel Assimi Goita, wanemeye aya matora mu rwego rwo gusubiza igihugu abasevile nk’uko byumvikanyweho.
Inkuru ya Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10