• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Man Utd 1-1 Everton: Ole Gunnar Solskjaer ntiyicuza kuba Ronaldo ataramubanje mu kibuga

radiotv10by radiotv10
04/10/2021
in SIPORO
0
Man Utd 1-1 Everton: Ole Gunnar Solskjaer ntiyicuza kuba Ronaldo ataramubanje mu kibuga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo ikipe ya Manchester United yanganyaga na Everton mu mukino w’umunsi wakarindwi wa shampiyona y’Abongereza, agashya kabaye muri uyu mukino n’uko kizigenza Cristiano Ronaldo atari mu bakinnyi 11 ba Manchester United, Ole Gunnar Solskajaer umutoza w’iyi kipe ntiyicuza kuri iki cyemezo.

Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 43’ biciye mu gitego cya Anthony Martial, igitego cyaje kwishyurwa na Andros Townsend ku munota wa 65’.

Sky Sports inafite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’Abongereza ivuga ko ubwo umukino wari urangiye, Cristiano Ronaldo atatinze mu kibuga asuhuzanya na bagenzi be ahubwo ko yahise yikubita n’umujinya mwinshi agana mu rwambariro.

Cristiano Ronaldo always scores, even when team's playing bad: Nemanja  Matic | Sports News,The Indian Express

Cristiano Ronaldo yereka bagenzi be aho bakabaye banyuza umupira

Nyuma nibwo abanyamakuru baje kubaza Ole Gunnar Solskjaer niba ntacyo yicuza ku kuba yarafashe umwanzuro wo kumubanza hanze bikarangira ikipe ibuza amanota atatu y’umunsi.

Asubiza kuri iyi ngingo, Ole Gunnar Solskjaer yateruye agira ati” Oya! Ntabwo mbyicuza na gato kuko buriya ufata ibyemezo by’igihe kirekire binajyanye n’igihe umwaka w’imikino umara. Uba ugomba kumenya uko utwara abakinnyi, ukamenya gucunga imibiri yabo. Haracyari imikino myinshi idutegereje. Ndumva rero umwanzuro nafashe wari ngombwa.”

Press Conference: Ole Gunnar Solskjaer on Maguire, Cavani, Liverpool clash  and more

Ole Gunnar Solskjaer ntiyicuza kuba Ronaldo ataramubanje mu kibuga

Agaruka ku ngingo yo kuba yarafashe umwanzuro wo kubanzamo Edinson Cavani na Anthony Martial nk’abakinnyi bataha izamu, Ole yagize ati “Anthony Martial yabyitwayemo neza, yatsinze igitego cyiza. Edinson (Cavani) nawe mu by’ukuri akeneye iminota myinshi yo gukina kandi byanashobokaga ko yabona igitego. Tugomba gufata iyo myanzuro yose mu gihe nyacyo”

Chelsea's Thomas Tuchel Speaks On Cristiano Ronaldo Ahead of Juventus -  Sports Illustrated Chelsea FC News, Analysis and More

Cristiano Ronaldo yinjiye mu kibuga ku munota wa 55′ nyuma y’iminota 10 Manchester United yishyurwa igitego

Ole Gunnar Solskjaer avuga ko uyu mukino wabagoye mu minota ya nyuma kuko ngo abona ko hari uburyo bwinshi Manchester United yagombaga kubonamo ibitego ariko amahirwe abakinnyi barimo Fred na Ronaldo bitababareye amahire mu kuboneza mu izamu.

Ntabwo akazi gakomeye karangiye kuri Manchester United kuko nyuma y’imikino y’ibihugu, Manchester United izahita isura Leicester, yakire Liverpool, isure Tottenham inakire Manchester City. Manchester United kandi izakina na Atalanta mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League.

Kugeza ubu, Manchester United iri ku mwanya wa kane n’amanota 14mu gihe ikipe ya Chelsea ari iya mbere n’amanota 16 mu mikino irindwi amakipe amaze gukina.

Liverpool yanganyije na Manchester City kuri ubu ni iya kabiri n’amanota 15 mu gihe Manchester City ari iya gatatu n’amanota 14.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Bizimana Djihad ntari kuri gahunda y’abakinnyi b’Amavubi Stars bazakina na Uganda

Next Post

10 SPORTS: Tomáš Rosický, Jorge Valdano na Moussa Wagué baravutse, Abaholandi banyagiye Ababiligi ibitego 9-1…Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Related Posts

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

by radiotv10
10/06/2026
0

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kugura abakinnyi ku isoko, aho APR FC yasinyishije Amani Kouadio Kan Michel na Madou Zon,...

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

by radiotv10
09/06/2026
0

Mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya Ruguru, amakipe yo ku isi akomeje kugaragara mu mateka y’umupira w’amaguru...

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

by radiotv10
05/06/2026
0

Umukinnyi mpuzamahanga Noam Fritz Emeran wakiniye ikipe ya Manchester United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yamaze kwambara...

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

by radiotv10
05/06/2026
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze i Cairo mu Misiri ivuye muri Morocco nyuma yuko ubuyobozi bw’umupira muri kiriya Gihugu...

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol afite agaciro gakabakaba Miliyari 1Frw

by radiotv10
05/06/2026
0

Rwanda Premier League itegura Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'uruganda rwa Skol azamara imyaka 3, buri mwaka...

Next Post
10 SPORTS: Tomáš Rosický, Jorge Valdano na Moussa Wagué baravutse, Abaholandi banyagiye Ababiligi ibitego 9-1…Ibyaranze uyu munsi mu mateka

10 SPORTS: Tomáš Rosický, Jorge Valdano na Moussa Wagué baravutse, Abaholandi banyagiye Ababiligi ibitego 9-1…Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.