Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

ManUnited ishobora kutazabona umukinnyi w’ingenzi mu mikino 7 bitayiturutseho

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
ManUnited ishobora kutazabona umukinnyi w’ingenzi mu mikino 7 bitayiturutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Manchester United, ishobora kuzabura umunyezamu wayo wa mbere Andre Onana mu mikino igera kuri 7 ifungura umwaka wa 2024 nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Cameroun ikatishije itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Ni itike Cameroun yabonye nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 3-0 ihita iyobora itsinda ryayo ari nako ijya mu mwanya wayo wo kuzaba iri muri Côte d’Ivoire mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izaba hagati ya taliki 13 Mutarama igasozwa 11 Gashyantare 2024.

Andre Onana wagaragaye iminota yose muri uyu mukino n’ubundi biteganyijwe ko azagaragara mu mikino ya nyuma, nyuma y’uko yari yarasezeye imburagihe mu ikipe y’Igihugu kubera kutumvikana n’umutoza ku buryo bw’imikinire n’imikinishirize.

Cameroun nigera kure muri iki gikombe, Andre Onana biteganyijwe ko azasiba imikino 4 ya Shampiyona y’u Bwongereza Premier League izabahuza na Tottenham, Wolves, West Ham na Aston Villa.

Ashobora kuzasiba kandi imikino ibiri ya 1/2 cya Carabao Cup ndetse n’umukino umwe w’ijonjora rya 4 rya FA Cup mu gihe Manchester united yaba ikomeje muri iyi mikino.

Ku bijyanye n’imikino ya UEFA Champions League, ntakibazo kinini gihari kuko imikino yo gukuranwamo izatangira nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika icyumweru kimwe.

Mu gihe Cameroun yabasha kugera ku mukino wa nyuma, Manchester United na yo ikabasha gusohoka mu matsinda Andre Onana yazakina uwo mukino amaze iminsi 7 avuye muri Cöte d’Ivoire.

Mu gihe Onana yaba agiye, biteganyijwe ko iyi mikino yazasiba, izamu rya Manchester United ryazaba ririmo Altay Bayindir na we basinyishije mu mpeshyi avuye muri Fenerbache.

Si Andre Onana gusa United izabura kuko na Sofyan Amrabat basinyishije ku ntizanyo, biteganyijwe ko azaba ari kumwe na Maroc na yo yabonye itike yo mu Gikombe cya Afurika, hakaba kandi Amad Diallo na we uzaba ari kumwe na Côte D’Ivoire, Hannibal Mejbri na we uzaba ari kumwe na Tunisia.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Rulindo: Uko bane baguwe gitumo bari mu bitemewe bafite majagu n’ibisongo

Next Post

Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.