Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

radiotv10by radiotv10
18/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Mohamed Ould Abdel Aziz wabaye Perezida wa Mauritania wifuzaga kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yabuze abaterankunga bo kumufasha mu myiteguro ye, bituma akumirwa muri aya matora, mu gihe uruhande rumushyigikiye ruvuga ko amabwiriza mashya yashyizweho ari na yo yamugonze, ahonyora Demokarasi.

Ibi byarangajwe na Mohamed Ould Djibril, Umuvugizi wa Mohamed Ould Abdel Aziz, mu gihe habura ukwezi ngo aya Matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mauritania abe, dore ko ateganyijwe tariki 26 z’ukwezi gutaha wa Kamena 2024.

Mohamed Ould Djibril yavuze ko Leta iriho muri iki Gihugu yashyizeho itegeko rivuga ko uwiyamamaza agomba kuba afite abafatwa nk’abaterankunga, akavuga ko ibi biri gukandamiza Demokarasi mu Gihugu kuko iri tegeko rimaze kugonga abakandida 10 bose bifuzaga kuzahatana muri aya matora.

Mohamed Ould Abdel Aziz yayoboye Mauritania guhera mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2029. Iyi Kandidatire ye itangwa, ni we wari kuba ari umukandida ukomeye uzahatana na Mohamed Ould Ghazouani wamusimbuye, kugeza ubu batavuga rumwe mu buryo bweruye.

Abdel Aziz, kugeza ubu anakurikiranyweho ibyaha birimo kwigwizaho imitungo yakoze ubwo yari Prezida wa Mauritania; ndetse mu mwaka ushize, yahamijwe ibi byaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu muri Gereza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + ten =

Previous Post

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Next Post

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.