Mohamed Ould Abdel Aziz wabaye Perezida wa Mauritania wifuzaga kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yabuze abaterankunga bo kumufasha mu myiteguro ye, bituma akumirwa muri aya matora, mu gihe uruhande rumushyigikiye ruvuga ko amabwiriza mashya yashyizweho ari na yo yamugonze, ahonyora Demokarasi.
Ibi byarangajwe na Mohamed Ould Djibril, Umuvugizi wa Mohamed Ould Abdel Aziz, mu gihe habura ukwezi ngo aya Matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mauritania abe, dore ko ateganyijwe tariki 26 z’ukwezi gutaha wa Kamena 2024.
Mohamed Ould Djibril yavuze ko Leta iriho muri iki Gihugu yashyizeho itegeko rivuga ko uwiyamamaza agomba kuba afite abafatwa nk’abaterankunga, akavuga ko ibi biri gukandamiza Demokarasi mu Gihugu kuko iri tegeko rimaze kugonga abakandida 10 bose bifuzaga kuzahatana muri aya matora.
Mohamed Ould Abdel Aziz yayoboye Mauritania guhera mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2029. Iyi Kandidatire ye itangwa, ni we wari kuba ari umukandida ukomeye uzahatana na Mohamed Ould Ghazouani wamusimbuye, kugeza ubu batavuga rumwe mu buryo bweruye.
Abdel Aziz, kugeza ubu anakurikiranyweho ibyaha birimo kwigwizaho imitungo yakoze ubwo yari Prezida wa Mauritania; ndetse mu mwaka ushize, yahamijwe ibi byaha akatirwa igifungo cy’imyaka itanu muri Gereza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10