Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Mbere n’ubu: Nyuma yo kunenga no kugaragaza ipfunwe ubu ibintu byahindutse
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abaturage bo mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bavuze ko baterwa ipfunwe no gusabira serivisi mu biro byo mu nyubako ishaje itanajyanye n’igihe, ubu barishimira ko yavuguruwe.

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, abaturage bo mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya bari babwiye RADIOTV10 ko babangamirwa n’inyubako y’Ibiro by’Akagari kabo.

Nyuma yuko abaturage babwiye umunyamakuru iby’ibi Biro by’Akagari akanabitangazaho inkuru, hatangiye imirimo yo kuvugurura iyi nyubako, ndetse umunyamakuru yasubiyeyo asanga kuyivugurura bigeze mu bikorwa bya nyuma.

Ibi byashimishije aba baturage bavugaga ko ibiro by’Akagari kabo byabateraga ipfunwe, bavuga ko noneho ubu batewe ishema n’uburyo iyi nyubako isa.

Uwitwa Murinda Andre yagize ati “Bari baturangaranye kubera ko nta gufasha. Ubu karasa neza cyane twishimye.”

Ntazinda Jean Paul na we yagize ati “Dushimira ko mwakoze ubuvugizi bwo kugira ngo n’uhaciye byonyine hari ibendera ry’Igihugu, rikwiye kuba ahantu hagaragara neza hari isura nziza bikagaragara ko Igihugu gifite intumbero yuko buri Munyarwanda n’umuturage wese utuye agomba kuba heza n’ubuyobozi uje agana ubwo buyobozi bikagaragara neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye aba baturage kuzabungabunga neza ibi biro by’Akagari kabo.

Yagize ati “Ni ibiro bya Leta. Leta ni abaturage. turabasaba yuko bazabungabunga biriya Biro, cyane cyane ni ahantu harimo kubakwa cyane hari kubakwa inganda iruhande rwaho bivuze ko hazajya haza abantu benshi.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwizeza abaturage ko iyi nyubako nziza, izajyana na serivisi nziza zizajya ziyitangirwamo, ku buryo abazajya bagana Ibiro by’Akagari bazajya batahana akanyamuneza kubera guterwa ishema n’ibi biro, ndetse n’uko bakiriwe.

Mbere inyubako yasaga nabi bikanatera ipfunwe bamwe
Bavuga ko Ibiro by’Akagari kabo byakoreraga mu nyubako ibatera ipfunwe
Hahise hakorwa imirimo yo kuyivugurura
Ubu ibintu byarahindutse uwayibonye mbere ubu ntiyapfa kuyimenya

Ni imbere harasa neza

Yossuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Soyinka Elyse says:
    4 months ago

    Bakomereze aho rwose n’ibitari ibyo tuzabigeraho, kd turashimira RadioTV10 uburyo mudahwema kuvuganira rubanda. Imana ibagure muri byose👏👏👏

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

AGEZWEHO: Hatangajwe ibyavuye mu iperereza ryihuse ku bibombe byarasiwe aho M23 yakoreraga inama n’abaturage

Next Post

Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage

Related Posts

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

by radiotv10
30/06/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga bamaze amezi arenga umunani bavoma amazi...

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

IZIHERUKA

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza
IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

by radiotv10
30/06/2025
0

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

28/06/2025
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage

Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.