Nyuma yuko abaturage bo mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bavuze ko baterwa ipfunwe no gusabira serivisi mu biro byo mu nyubako ishaje itanajyanye n’igihe, ubu barishimira ko yavuguruwe.
Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, abaturage bo mu Kagari ka Cyarukamba mu Murenge wa Munyiginya bari babwiye RADIOTV10 ko babangamirwa n’inyubako y’Ibiro by’Akagari kabo.
Nyuma yuko abaturage babwiye umunyamakuru iby’ibi Biro by’Akagari akanabitangazaho inkuru, hatangiye imirimo yo kuvugurura iyi nyubako, ndetse umunyamakuru yasubiyeyo asanga kuyivugurura bigeze mu bikorwa bya nyuma.
Ibi byashimishije aba baturage bavugaga ko ibiro by’Akagari kabo byabateraga ipfunwe, bavuga ko noneho ubu batewe ishema n’uburyo iyi nyubako isa.
Uwitwa Murinda Andre yagize ati “Bari baturangaranye kubera ko nta gufasha. Ubu karasa neza cyane twishimye.”
Ntazinda Jean Paul na we yagize ati “Dushimira ko mwakoze ubuvugizi bwo kugira ngo n’uhaciye byonyine hari ibendera ry’Igihugu, rikwiye kuba ahantu hagaragara neza hari isura nziza bikagaragara ko Igihugu gifite intumbero yuko buri Munyarwanda n’umuturage wese utuye agomba kuba heza n’ubuyobozi uje agana ubwo buyobozi bikagaragara neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye aba baturage kuzabungabunga neza ibi biro by’Akagari kabo.
Yagize ati “Ni ibiro bya Leta. Leta ni abaturage. turabasaba yuko bazabungabunga biriya Biro, cyane cyane ni ahantu harimo kubakwa cyane hari kubakwa inganda iruhande rwaho bivuze ko hazajya haza abantu benshi.”
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwizeza abaturage ko iyi nyubako nziza, izajyana na serivisi nziza zizajya ziyitangirwamo, ku buryo abazajya bagana Ibiro by’Akagari bazajya batahana akanyamuneza kubera guterwa ishema n’ibi biro, ndetse n’uko bakiriwe.





Yossuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
Bakomereze aho rwose n’ibitari ibyo tuzabigeraho, kd turashimira RadioTV10 uburyo mudahwema kuvuganira rubanda. Imana ibagure muri byose👏👏👏