Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Meddy na Platini P batashye amaramasa muri AFRIMA2021 yahiriye umuhanzi w’imyaka 13

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in IMYIDAGADURO
0
Meddy na Platini P batashye amaramasa muri AFRIMA2021 yahiriye umuhanzi w’imyaka 13
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Meddy na Platini P bahataniraga ibihembo muri AFRIMA Awards 2021, bombi nta n’umwe wabonye igihembo muri iri rushanwa ryihariwe na Shanah Manjeru w’imyaka 13 waciye agahigo ko kwegukanamo ibihembo byinshi.

Mu bihembo byaraye bitangiwe mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos abahanzi b’Abanyarwanda ntibabashije kwitwara neza dore ko mu byiciro bari barimo byose bakubiswe inshuro bagataha amaramasa.

Icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Meddy yari ahatanyemo n’abarimo Harmonize, Diamond Platnumz, Rayvanny n’abandi cyatwawe n’umugande, Eddy Kenzo watumye Abanya-Uganda bavuza impundu.

Ni mu gihe icyiciro Platini P yari arimo cyaraye gitwawe n’umunyakenyakazi Nikitake w’imyaka 19 watangiye umuziki ku myaka 3, akaba ari we wanegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza wo muri Afrika y’Ibburasirazuba.

Shanah Manjeru yabaye umuhanzi muto wa mbere mu mateka ya AFRIMA wegukanye igihembo, aniyongera ku rutonde rw’abandi banya Kenya barimo Sauti Sol na Nikitake bahacanye umucyo.

Shanah Manjeru w’imyaka 13 ni we wegukanye ibihembo byinshi

Urutonde rw’abegukanye ibihembo

  • Umuhanzikazi mwiza uteye umuhate muri Africa yabaye Shanah Manjeru
  • Umuhanzi w’umugabo mwiza muri uteye umuhate yabaye Iba One
  • Umuhanzi mwiza uteye umuhate yabaye Nikita Kering
  • Abahanzi bagize imibyinire myiza mu ndirimbo babaye: Flavour, Diamond Platnumz na Fally Ipupa
  • Umuhanzikazi mwiza mu mpahanga (Diaspora) yabaye Naomi Achu
  • Umuhanzi w’umugabo mwiza mu njyana ya ‘African Pop’ yabaye Iba One
  • Itsinda ryiza ryabaye Sauti Sol
  • Abahanzi bakoranye igihangano cyiza babaye Wizkid na Tems
  • Umuraperi mwiza mu myandikire yabaye Elow’n
  • Umuhanzikazi mwiza muri Africa y’Amajyarugu yabaye Manal Benchlikha
  • Umuhanzi mwiza w’umugabo mu Mujyaruguru ya Africa yabaye Dizzy Dros
  • Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa y’Uburasirazuba icyiciro Meddy yari ahatanyemo yabaye Eddy Kenzo
  • Umuhanzikazi mwiza muri Africa yo hagati yabaye Shan L
  • Umuhanzikazi mwiza mu cyiciro cyari gihataniwe n’abarimo Rema Namakulla yabaye Nikita Kering
  • Umuhanzi mwiza muri Africa yo hagati yabaye Fally Ipupa
  • Umuhanzi mwiza muri Africa y’Amajyepfo yabaye Blaq Diamond

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Imana isekeye umuryango w’Umwana wabyimbye inda bikabije hakabura ubushobozi bwo kumuvuza

Next Post

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wifuzaga gufungurwa

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wifuzaga gufungurwa

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wifuzaga gufungurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.