Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Meddy yatunguranye avuga igihe we na Mimi bazabyarira

radiotv10by radiotv10
31/12/2021
in IMYIDAGADURO
0
Meddy yatunguranye avuga igihe we na Mimi bazabyarira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Meddy utari uzwiho gutangaza bimwe mu byerekeye ubuzima bwe bwite, yatangaje ko umwaka utaha, we n’umugore we Mimi Mehfira bazaba bafite umwana.

Yabitangaje ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Lick Lick  usanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi ku wari washyize kuri Instagram amafoto ya Meddy n’umugore abagaragaza mu bihe bitandukanye bishimanye.

Ubutumwa buherekejwe n’aya mafoto, Lick Lick yagize ati “Ibihe by’agatangaza byafashwe mu mafoto bya Meddy na Mimi ariko se ni ryari muzagira abana?”

Meddy udakunze gushyira hanze ibyerekeye ubuzima bwe bwite, yahise asubiza ubu butumwa agira ati “Umwaka utaha.”

Meddy na Mimy bamaze amezi arindwi bakoze ubukwe bwabaye tariki 22 Gicurasi uyu mwaka wa 2021 bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo n’abahanzi basanzwe baba mu Rwanda buriye rutemikirere bakajya gushyigikira mugenzi wabo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Meddy washyize hanze indirimbo yakoreye umugore we aho amwe mu mashusho anagaragaza ubukwe bwabo bwari bunogeye ijisho, aherutse gutangaza ko yinjiye mu nzira nshya y’umuziki we, ibintu byatumye abantu bakeka ko yaba agiye gutangira gukora umuziki uririmbiwe Imana gusa nk’uko byatangajwe mu minsi ishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fifteen =

Previous Post

Polisi yerekanye abahishaga Plaque ngo Camera zitabandikira barimo abazisibye burundu

Next Post

Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje

Related Posts

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

by radiotv10
24/11/2025
0

Dosiye iregwamo abakurikiranyweho ibifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’urukozasoni y’Umuhanzi Yampano n’umukunzi we, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse hakaba haratawe muri yombi...

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

IZIHERUKA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje

Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.