Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje

radiotv10by radiotv10
31/12/2021
in SIPORO
0
Guturitsa urufaya rw’ibishashi hasozwa umwaka byahagaritswe kubera COVID yakamejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaje ahantu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi hosazwa umwaka wa 2021 hanatangirwa uwa 2022, ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwatangaje ko iki gikorwa gihagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego.

Itarangazo risubika iki gikorwa cyo guturitsa urufaya rw’Ibishashi ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa rigira riti “Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’icyorezo cya Koronavirusi bumuka umunsi ku munsi, turabamenyesha ko gahura yari iteganyijwe yo guturitsa urufaya rw’urumuri mu kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi.”

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’amasaha macye hasohotse iryatangazaga ko ibi bishashi bizaturikirizwa ahantu hatanu nko kuri kuri Radisson Blu Hotel, kuri Stade Amahoro, kuri Mont Kigali, ku musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriot Hotel.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, butangaza ko ibikorwa byo guturikiriza urufaya rw’urumuri aha hantu hose byasubitswe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 mu Rwanda hagaragaye abantu 2 083 bashya banduye COVID-19 barimo 1 133 bo mu Mujyi wa Kigali naho kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 bwo haboneka abantu 1 488 barimo 764 bo mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo hasozwaga umwaka ushize wa 2020 hanatangirwa uyu wa 2021, na bwo ibikorwa byo guturitsa ibishashi ntibyakozwe mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyambukiranyije imyaka ibiri gihangayikishije Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Meddy yatunguranye avuga igihe we na Mimi bazabyarira

Next Post

Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

Ngororero: Abanyeshuri batwitse ibitanda bakatiwe imyaka 5…Ababyeyi bati “Ubutabera bwihanukiriye”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.