Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo mu cyiciro cy’Abajenerali na bo barimo babiri bafite ipeti rya Major General n’abandi barindwi bafite irya Brigadier General.
Itangazo ryemeza iki kiruhuko, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 nk’uko ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Mu basirikare bo mu cyiciro cy’Abajenelari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo babiri bafite ipeti rya Major General, ari bo Maj Gen (Rtd) Andrew Kagame, na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.
Barimo kandi barindwi bafite ipeti rya Brigadier General, ari bo Brig Gen (Rtd) Joseph Demali, Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara, Brig Gen (Rtd) James Ruzibiza, Brig Gen (Rtd) Frank Mutembe, Brig Gen (Rtd) Pascal Muhizi, Brig Gen (Rtd) Nelson Rwigema, na Brig Gen (Rtd) Jean Paul Karangwa.
Umugaba w’Ikirenga wa RDF kandi yemeje ikiruhuko cy’abasirikare 120 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru ndetse no ku bandi 26 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bato, ndetse n’abandi basirikare 927 bafite andi mapeti.
Mu ibirori byo gusezerera aba basirikare byabaye ku wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye yabereye urugero aba basirikare bakabasha kuzuza inshingano zabo neza.
Yagize ati “Turashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ku bw’icyerekezo cy’indashyikirwa n’imirongo ngenderwaho ihamye yahaye Ingabo z’u Rwanda.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wayoboye umuhango wo gusezerera aba basirikare mu izina rya Perezida wa Repubulika, yavuze ko Igihugu kibashimira akazi keza bagikoreye, kandi abizeza ko bazakomeza kuba abagize umuryango wa RDF.





RADIOTV10