Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yahagurutse i Kigali yerecyeza muri Côte D’Ivoire aho izakirirwa n’Ikipe ya Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruheruka gukandagiramo muri 2004.
Ikipe y’u Rwanda yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, aho igomba kuzakina umukino na Benin tariki 11 Ukwakira 2024, uzabera muri Côte D’Ivoire.
Ni mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2025, aho u Rwanda ruheruka muri iki gikombe muri 2004.
U Rwanda ruri mu itsinda D, ruri kumwe n’Ibihugu Nigeria, Libya ndetse na Bénin bigiye guhura.
Mu mikino yabanje, u Rwanda rwanganyije na Libya 1-1 mu mukino wabaye tariki 02 Nzeri 2024 i Tripoli, ndetse rwongera kunganya na Nigeria 0-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro.
Umutoza w’Amavubi akaba yahagurukanye abakinnyi 25 barimo Abanyezamu batatu ari bo Ntwari Fiacre, Twizere Buhake Clément ndetse na Niyongira Patience.
Abakina mu bwugarizi umutoza azifashisha ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu.
Abakina hagati ni Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan Marvin, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.
Abataha izamu ni Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba.
Muri aba bakinnyi bose, abazagera i Abidjan bavuye mu makipe yabo ni Mutsinzi Ange ukiina muri Azerbaijan, Imanishimwe Emmanuel ukina muri Cyprus, Bizimana Djihad usanzwe ari kapiteni w’Amavubi we akaba akina muri Ukraine,Rubanguka Steve ukina mu barabu, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent bakina muri Amerika , Samuel Gueulette we akaba akina mu bubiligi, na Biramahire Abedi ukina muri Mozambique.
Nyuma y’umukino Benin izakirirwmo u Rwanda tariki 11 Ukwakira 2024, nyuma y’iminsi itatu gusa, muri Sitade Amahoro Amavubi azahita yakira Benin.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10