Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya abandi banyacyubahiro bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame byemejwe burundu ko yatsinze

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya abandi banyacyubahiro bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame byemejwe burundu ko yatsinze
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi barimo Abakuru b’Ibihugu binyuranye ku Isi, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, barimo Xi Jinping w’u Bushinwa wavuze ko yishimiye gukomeza gukorana na we muri Politiki y’ubwubahane n’ubwizerane.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’ibya burundu byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, agaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99,18%.

Aya majwi atangajwe nyuma y’icyumweru kimwe hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora, ndetse na nyuma y’iminsi micye hatangajwe iby’agateganyo.

Kuva hatangazwa aya majwi, abayobozi banyuranye mu nguni zose z’Isi, biganjemo Abakuru b’Ibihugu, bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na we yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Xi’s Moments gitangaza amakuru ya Perezida Xi Jinping, cyagize kiti “Perezida Xi Jinping yoherereje Paul Kagame ubutumwa bwo kumushimira kuri uyu wa Kabiri, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.”

Iki gitangazamakuru kandi gikomeza kivuga ko Xi Jinping “Yatangaje ko afite ubushake bwo gukomeza gukorana na Kagame mu kwagura imikoranire y’Ibihugu byombi ikagera ku rundi rwego rushimishije.”

Muri ubu butumwa bwa Xi Jinping, yagize ati “Niteguye gukomeza gukorana nawe Nyakubahwa Perezida mu gukomeza Politiki yacu y’ubwubahane n’ubwizerane, no kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye ndetse no guteza imbere umubano w’Ibihugu byacu byombi ukagera ku rwego rushya.”

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, na we washimiye Perezida Kagame, yavuze ko yishimiye “kuba wongeye gutorwa, bishimangira icyizere ufitiwe n’Abanyagihugu banyu mu miyoborere yanyu no kurebera kure Igihugu cyanyu.”

Perezida wa Togo yakomeje kandi ashimira Abanyarwanda mu izina ry’Abanya-Togo, ababwira ko bishimiye kuba bongeye gutora Perezida Paul Kagame.

Ati “Nizeye kandi ko iyi manda nshya izaba iyo gukomeza kwagura umubano mu mikoranire hagati y’Ibihugu byacu mu buvandimwe bw’abaturage bacu.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat na we yashimiye Perezida Kagame ku kuba yongeye gutorwa nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Niteguye gukomeza gukorana na Guverinoma muri iki gihe cy’imiyoborere yawe mu kugera ku ntego z’Umugabane duhuriyeho z’amahoro, iterambere n’ubusugire.”

Perezida Paul Kagame kandi na we mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, yashimiye inshuti z’abayobozi b’Ibihugu, bamushimiye kuba yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, abizeza kuzakomeza gukorana na bo neza.

Perezida Kagame na Madamu muri Nyakanga 2018 ubwo bakiraga Xi Jimping na Madamu
Perezida Kagame na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé
Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na we yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 2 =

Previous Post

Ethiopia: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yikubye gatatu

Next Post

BREAKING: Hagiye hanze urutonde rw’Abadepite bashya b’u Rwanda… Menya umubare w’abagore

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya imyanya imitwe ya Politiki yagize mu Nteko Ishinga Amategeko unasobanukirwe uburyo iboneka

BREAKING: Hagiye hanze urutonde rw’Abadepite bashya b’u Rwanda… Menya umubare w’abagore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.