Abayobozi barimo Abakuru b’Ibihugu binyuranye ku Isi, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, barimo Xi Jinping w’u Bushinwa wavuze ko yishimiye gukomeza gukorana na we muri Politiki y’ubwubahane n’ubwizerane.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’ibya burundu byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, agaragaza ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99,18%.
Aya majwi atangajwe nyuma y’icyumweru kimwe hatangajwe iby’ibanze byavuye mu matora, ndetse na nyuma y’iminsi micye hatangajwe iby’agateganyo.
Kuva hatangazwa aya majwi, abayobozi banyuranye mu nguni zose z’Isi, biganjemo Abakuru b’Ibihugu, bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na we yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Xi’s Moments gitangaza amakuru ya Perezida Xi Jinping, cyagize kiti “Perezida Xi Jinping yoherereje Paul Kagame ubutumwa bwo kumushimira kuri uyu wa Kabiri, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.”
Iki gitangazamakuru kandi gikomeza kivuga ko Xi Jinping “Yatangaje ko afite ubushake bwo gukomeza gukorana na Kagame mu kwagura imikoranire y’Ibihugu byombi ikagera ku rundi rwego rushimishije.”
Muri ubu butumwa bwa Xi Jinping, yagize ati “Niteguye gukomeza gukorana nawe Nyakubahwa Perezida mu gukomeza Politiki yacu y’ubwubahane n’ubwizerane, no kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye ndetse no guteza imbere umubano w’Ibihugu byacu byombi ukagera ku rwego rushya.”
Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, na we washimiye Perezida Kagame, yavuze ko yishimiye “kuba wongeye gutorwa, bishimangira icyizere ufitiwe n’Abanyagihugu banyu mu miyoborere yanyu no kurebera kure Igihugu cyanyu.”
Perezida wa Togo yakomeje kandi ashimira Abanyarwanda mu izina ry’Abanya-Togo, ababwira ko bishimiye kuba bongeye gutora Perezida Paul Kagame.
Ati “Nizeye kandi ko iyi manda nshya izaba iyo gukomeza kwagura umubano mu mikoranire hagati y’Ibihugu byacu mu buvandimwe bw’abaturage bacu.”
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat na we yashimiye Perezida Kagame ku kuba yongeye gutorwa nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Niteguye gukomeza gukorana na Guverinoma muri iki gihe cy’imiyoborere yawe mu kugera ku ntego z’Umugabane duhuriyeho z’amahoro, iterambere n’ubusugire.”
Perezida Paul Kagame kandi na we mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, yashimiye inshuti z’abayobozi b’Ibihugu, bamushimiye kuba yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, abizeza kuzakomeza gukorana na bo neza.
RADIOTV10