Abayobozi bakomeye mu Bihugu bitandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu, bakomeje kugaragaza ko bishimiye intsinze ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku majwi 99%, bakamwifuriza ishya n’ihirwe.
Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 rishyira ku ya 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaje ko mu majwi 78% amaze kubarurwa, Paul Kagame yagize 99,15%.
Abakuru b’Ibihugu batandukanye, bakomeje kwifuriza Paul Kagame ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Perezida William Ruto wa Kenya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nishimiye koherereza ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa indi manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
Perezida William Ruto yavuze ko Abanyakenya bifatanyije n’Abanyarwanda ku bw’amahitamo yabo meza ndetse no kuba Umukuru w’Igihugu cyabo yongeye gutorerwa kubayobora mu nzira z’amahoro, ituze n’uburumbuke.
Ati “Niteguye gukomeza gukorana nawe mu karere ndetse no muri gahunda za Afurika mu gukomeza gutsimbataza umubano mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyakenya n’Abanyarwanda.”
Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, na we yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame, aho na we yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’Igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ati “Nishimiye gukomeza gukorana nawe mu kwagura umubano hagati y’Ibihugu byacu byombi, ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.”
Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, na we yashimiye Perezida Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Filipe Nyusi usanzwe ari n’inshuti ya Perezida Kagame, yagize ati “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló na we yagize ati “Mu izina rya Guinee Bissau, ndagushimiye Perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorwa. Ndabifuriza amahirwe masa muri manda nshya yo kongera guha imbaraga amahoro, ubukungu n’iterambere.”
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yagize ati “Mu izina ry’Abanya-Malagasy, nifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa ku majwi 99,15% nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Twifurike u Rwanda amahoro n’uburumbuke.”
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali na we yashimiye “Perezida Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa. Ndakwifuriza kuzesa imihigo muri iyi manda yawe igiye kuza. Ndifuriza u Rwanda gukomeza kugira imiyoborere izana ituze n’amajyambere.”
Perezida Paul Kagame, mu ijoro ryatangarijwemo amajwi y’agateganyo, yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, ndetse abibutsa ko akazi gakomeye kari imbere ko gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
RADIOTV10