Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho

radiotv10by radiotv10
17/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
UPDATE: Menya Abaperezida bamaze kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame n’ibyo bamuvugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi bakomeye mu Bihugu bitandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu, bakomeje kugaragaza ko bishimiye intsinze ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku majwi 99%, bakamwifuriza ishya n’ihirwe.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 rishyira ku ya 16 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaje ko mu majwi 78% amaze kubarurwa, Paul Kagame yagize 99,15%.

Abakuru b’Ibihugu batandukanye, bakomeje kwifuriza Paul Kagame ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Perezida William Ruto wa Kenya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nishimiye koherereza ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa indi manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Perezida William Ruto yavuze ko Abanyakenya bifatanyije n’Abanyarwanda ku bw’amahitamo yabo meza ndetse no kuba Umukuru w’Igihugu cyabo yongeye gutorerwa kubayobora mu nzira z’amahoro, ituze n’uburumbuke.

Ati “Niteguye gukomeza gukorana nawe mu karere ndetse no muri gahunda za Afurika mu gukomeza gutsimbataza umubano mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyakenya n’Abanyarwanda.”

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, na we yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame, aho na we yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’Igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ati “Nishimiye gukomeza gukorana nawe mu kwagura umubano hagati y’Ibihugu byacu byombi, ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe n’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, na we yashimiye Perezida Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Filipe Nyusi usanzwe ari n’inshuti ya Perezida Kagame, yagize ati “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló na we yagize ati “Mu izina rya Guinee Bissau, ndagushimiye Perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorwa. Ndabifuriza amahirwe masa muri manda nshya yo kongera guha imbaraga amahoro, ubukungu n’iterambere.”

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yagize ati “Mu izina ry’Abanya-Malagasy, nifurije ishya n’ihirwe umuvandimwe wanjye Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa ku majwi 99,15% nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo. Twifurike u Rwanda amahoro n’uburumbuke.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali na we yashimiye “Perezida Paul Kagame ku bwo kongera gutorwa. Ndakwifuriza kuzesa imihigo muri iyi manda yawe igiye kuza. Ndifuriza u Rwanda gukomeza kugira imiyoborere izana ituze n’amajyambere.”

Perezida Paul Kagame, mu ijoro ryatangarijwemo amajwi y’agateganyo, yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, ndetse abibutsa ko akazi gakomeye kari imbere ko gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Perezida Kagame na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Perezida Kagame na Filipe Nyusi wa Mozambique
Perezida Kagame na Sissoco Embaló wa Guinea Bissau
Perezida Kagame na Andry Rajoelina wa Madagascar
Perezida Kagame muri 2018 ubwo yagendereraga Ethiopia yagabiwe Inka y’imbyeyi n’iyayo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Umuhanzikazi Nyarwanda yitandukanyije n’uwamwiyitiriye akagira icyo avuga ku bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

Next Post

Ubutumwa bwa Dr.Habineza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe Amatora ya Perezida rigatsinda ay’Abadepite

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa Dr.Habineza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe Amatora ya Perezida rigatsinda ay’Abadepite

Ubutumwa bwa Dr.Habineza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe Amatora ya Perezida rigatsinda ay’Abadepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.