Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y’u Rwanda biganjemo abasanzwemo

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y’u Rwanda biganjemo abasanzwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Amatora y’Abasenateri 12 bahagararira Intara Enye n’Umujyi wa Kigali, yasize bamenyekanye, biganjemo abasanzwe muri Sena y’u Rwanda, mu gihe abashya ari babiri, barimo Amb. Rugira Amandin wahagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye birimo u Bubiligi.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri y’Abasenateri batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’u Rwanda mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Iby’agateganyo byavuye muri aya matora, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru ahatorwa Abasenateri babiri, hatowe Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 246 (73,00%) ndetse na Rugira Amandin wagize amajwi 211 (62,61%).

Mu Ntara y’Amajyepfo ihagararirwa n’Abasenateri batatu, hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 300 (70,42%), Uwera Pelagie watowe ku majwi 268 (62,91%) na Cyitatire Sosthene watowe ku majwi 263 (61,74%).

Intara y’Iburasirazuba (ihagararirwa n’Abasenateri batatu) yo izahagararirwa muri Sena, na Bideri John Bonds wagize amajwi 317 (80,46%), Mukabaramba Alvera watowe ku majwi 301 (76,40%) na Nsengiyumva Fulgence wagize amajwi 270 (68,53%).

Naho mu Ntara y’Iburengerazuba na yo ihagararirwa n’Abasenateri batatu, hatowe Mureshyankwano mari Rose wagize amajwi 286 (74,67%), Havugimana Emmanuel wagize amajwi 266 (69,45%) na Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 260 (67,88%).

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali wo uhagararirwa n’Umusenateri umwe, hatowe Nyirasafari Esperance wagize amajwi 63 angana na 55,26%.

Ni Abasenateri biganjemo abasanzwe muri Sena y’u Rwanda kuko muri aba 12, abasanzwemo ari 10 bangana na 83%, mu gihe abashya ari babiri gusa bangana na 17%.

Aba babiri, ni Ambasaderi Rugira Amandin wahagarariye u Rwanda mu Bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe afite inshingano muri Sena y’u Rwanda, aho yari Umunyamabanga Mukuru wayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 19 =

Previous Post

‘Gusoma bihindura ubuzima’: Abanyarwanda baributswa ko gusoma ibitabo ari urufunguzo rw’ubumenyi

Next Post

Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe

Rubavu: Ubuyobozi bwihaye umuhigo ku kibazo buvuga ko kigayitse kikigaragara mu baturage bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.