Amatora y’Abasenateri 12 bahagararira Intara Enye n’Umujyi wa Kigali, yasize bamenyekanye, biganjemo abasanzwe muri Sena y’u Rwanda, mu gihe abashya ari babiri, barimo Amb. Rugira Amandin wahagarariye u Rwanda mu Bihugu binyuranye birimo u Bubiligi.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri y’Abasenateri batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’u Rwanda mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Iby’agateganyo byavuye muri aya matora, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru ahatorwa Abasenateri babiri, hatowe Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 246 (73,00%) ndetse na Rugira Amandin wagize amajwi 211 (62,61%).
Mu Ntara y’Amajyepfo ihagararirwa n’Abasenateri batatu, hatowe Umuhire Adrie wagize amajwi 300 (70,42%), Uwera Pelagie watowe ku majwi 268 (62,91%) na Cyitatire Sosthene watowe ku majwi 263 (61,74%).
Intara y’Iburasirazuba (ihagararirwa n’Abasenateri batatu) yo izahagararirwa muri Sena, na Bideri John Bonds wagize amajwi 317 (80,46%), Mukabaramba Alvera watowe ku majwi 301 (76,40%) na Nsengiyumva Fulgence wagize amajwi 270 (68,53%).
Naho mu Ntara y’Iburengerazuba na yo ihagararirwa n’Abasenateri batatu, hatowe Mureshyankwano mari Rose wagize amajwi 286 (74,67%), Havugimana Emmanuel wagize amajwi 266 (69,45%) na Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 260 (67,88%).
Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali wo uhagararirwa n’Umusenateri umwe, hatowe Nyirasafari Esperance wagize amajwi 63 angana na 55,26%.
Ni Abasenateri biganjemo abasanzwe muri Sena y’u Rwanda kuko muri aba 12, abasanzwemo ari 10 bangana na 83%, mu gihe abashya ari babiri gusa bangana na 17%.
Aba babiri, ni Ambasaderi Rugira Amandin wahagarariye u Rwanda mu Bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe afite inshingano muri Sena y’u Rwanda, aho yari Umunyamabanga Mukuru wayo.
RADIOTV10