Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n’icyo yakoraga

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA
0
Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n’icyo yakoraga
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko ukekwako kwiba sebuja amadolari ibihumbi 17 $ [arenga miliyoni 22 Frw] mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ari mu biro by’ivunjisha.

Uyu musore ukekwaho kwiba 17 200 USD na 2 200 Frw, yafahwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 ubwo yari mu biro by’ivunjisha, ari kuvunjisha aya madolari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko uyu musore yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage.

Yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri, umukoresha w’uyu musore ukekwaho kumwiba, ari bwo yatanze ikirego ko yibwe ariya mafaranga n’uyu musore wamukoreraga agatita atoroka.

Ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, Frw12 680 000 asigaranye miliyoni 1Frw yari agifite mu gakapu.”

Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kimwe n’amafaranga yose yafatanywe, ubu akaba cumbikiwe kuri sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura akurikiranyweho.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 5 =

Previous Post

Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima

Next Post

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.