Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ahantu hazabera ibirori byo gusoza umwaka wa 2024 no gutangira umushya wa 2025, bunamenyesha ko bizanaturikizwamo urufaya ry’urumuri (Fireworks) mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya.
Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, aho bwatumiye abantu bose muri ibi birori.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko bwabateguriye ibirori byo gusoza umwaka no gutangira undi, bizaba ku wa 31 Ukuboza 2024.”
Rikomeza rigira riti “Ibi birori bizanaturikirizwamo urufaya rw’urumuri (Fireworks/ feux d’artifice) rwo kwishimira umwaka mushya wa 2025, i saa sita z’ijoro (24:00) ku wa 01 Mutarama 2024, bikazabera mu bice bikurikira:…”
Aha hazabera ibi birori hakanaturikizwa urufaya rw’urumuri, ni kuri Canal Olympia ku i Rebero ndetse n’ahazi nka Imbuga City Walk, mu mujyi rwagati.
Nanone kandi hazaturikirizwa uru rufaya rw’urumuri, ni kuri Kigali Convention Center ndetse no kuri Kigali Serena Hotel, byose bikazakorwa mu rwego rwo kwinjiza Abanyarwanda byumwihariko Abanyakigali mu mwaka mushya wa 2025.
RADIOTV10