Menya aho gahunda yo kuzohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza igeze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amasezerano ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza yo kohereza impunzi n’abimukira, akomeje gucamo ibice abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, batabona ibintu kimwe, nubwo Abadepite banze kwemeza ko inkiko zigira ijambo mu ishyira mu bikorwa ryayo, bikaba byatumye haterwa intambwe nziza.

Amavugurura yakozwe muri aya masezerano, yambuye Inkiko uburenganzira bwo kwerekana niba u Rwanda rutekanye mu buryo bw’amategeko ku buryo rwakwakira abo baturage.

Izindi Nkuru

Icyo cyemezo cyakomereje mu Basenateri kugira ngo babyemeze mu buryo budakuka, icyakora bo babisubije inyuma; bavuga ko Guverinoma y’iki Gihugu iyobowe na Rishi Sunak itagomba kwirengagiza amategeko.

Icyakora amatora y’Abadepite yagaragaje ko bakomeje badashaka ko amategeko yongera kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Minisitiri ushinzwe ikumira ry’abinjira mu bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko, Michael James Tomlinson-Mynors; yavuze ko impamvu inkiko zitagomba kongera kugira ijambo, ari uko uyu mushinga w’itegeko ugaragaza u Rwanda nk’Igihugu gitekanye mu buryo ntashidikanywaho.

Yagize ati “Kandi tugomba kubifata dutyo kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ni yo mpamvu ingingo ebyiri ziri mu mavugurura asabwa n’Abasenateri ntazemera. Barashaka guha ububasha komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya maserezano kugira ngo abe ari yo igena niba u Rwanda rutekanye, sintekereza ko ari byo, kuko Inteko Ishinga Amategeko ari yo igomba kugira ubwo bubasha. Iyi Nteko ni na yo ishobora gufata umwanzuro wo gusesa aya masezerano; cyangwa ikemeza ko twayakomeza kuko u Rwanda rutekanye bashingiye ku biteganywa n’aya masezerano.”

Nubwo ubwiganze bw’Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi bwatesheje agaciro ubusabe bw’Abasenateri; na bo baracyavuga indimi zitandukanye ku gutekana k’u Rwanda.

Umwe mu Badepite yagize ati “Mwibuke ko Urukiko ruruta izindi ku butaka bwacu rwasuzumye ibimenyetso byose rukanzura ko u Rwanda rudatekanye. Inteko yo ninyuranya na byo birasa nko gutegekesha igitugu. Byaba bimeze nk’aho urukiko mpanabyaha rwahamije umuntu icyaha; ariko kubera ko twe tutabishaka tukemeza ko ari umwere. Ibyo ni ugukoresha ubwigenge bw’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo butari bwo.” 

Yakomeje agira ati “Ubu ni bwo buryo buzakomeza ubuhangange bwacu ku ruhando mpuzamahanga. Bizagaragaza ko dukoresha Itegeko Nshinga ryacu mu nyungu z’abaturage. Ndetse uramutse ukoresheje n’ubwenge bwawe; ntiwakwemera ko aba bimukira babangamira inyungu z’Igihugu.”

Guverinoma y’u Bwongereza, yo ivuga ko abimukira ba mbere bagomba kugera i Kigali mu kwezi kwa 6/2024. Abadepite bahise batesha agaciro ingingo 10 bari basabwe guhindura, bikaba bishyira mu mwanya mwiza Guverinoma ya Rishi Sunak; kuko ibyifuzo by’Abasenateri batatowe n’abaturage bidashobora gutesha agaciro ibyemezo by’Abadepite nk’urwego rwashyizweho n’abaturage.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na yo imaze iminsi micye yemeje iyo mikoranire y’Ibihugu byombi, ndetse Guverinoma y’iki Gihugu ikaba iherutse gushyiraho umukozi wihariye ushinzwe gukurikirana aya masezerano n’andi ateye nka yo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru