Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana Apôtre Yongwe wahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahanishwa igifungo gisubitse, nyuma yo gusohoka mu Igororero, yavuze ko mu bikorwa bye hari ibyo agiye guhindura kugira ngo bitazongera kumuganisha mu byaha, avuga ko yanakomeje umurimo we w’ivugabutumwa wafashije imfungwa nyinshi zigakizwa.

Harelimana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe, yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, nyuma y’umunsi umwe asomewe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’Ibihumbi 750 Frw.

Izindi Nkuru

Akimara kuva mu Igororero, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga imigambi mishya asohokanye, irimo kugira ibyo ahindura mu bikorwa bye byatumye akurikiranwaho iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yifashishije bimwe mu bikubiye mu ijambo ry’Imana, Yongwe yavuze ko “Bibiliya iravuga ngo cyera nkiri umwana muto navugaga nk’abana bato, ariko maze gukura ntangira kuvuga iby’abantu bakuru.”

Akomeza agira ati “Amashusho atari ngombwa sinzayakora, ariko abwiriza ubutumwa bwiza, yubaka Abanyarwanda; niteguye kuyakora.”

Ku bijyanye n’amaturo yanashingiweho mu guhamwa n’iki cyaha, Yongwe, yavuze ko na yo agiye kuyitwararikaho, gusa ngo ntazabura kuyakira, kuko ituro risanzwe ryemewe.

Yagize ati “Na hariya twari turi ituro riratangwa, ikibazo si amaturo, ahubwo umurongo ritangwamo ni uwuhe? uwo Abapasitori bariha ni uwuhe?”

Uyu muvugabutumwa washinjwaga kuba yarakaga abantu amaturo abizeza ko Imana izabakorera ibitangaza ariko bagategereza bagaheba, yavuze ko uburyo yakiraga amaturo ari bwo bugiye guhinduka, ariko ko ntakizamubuza gukomeza kuyafata kuko ntakindi cyatunga Umukozi w’Imana. Ati “Amaturo nta muntu uyabuza kuko no mu ndahiro narahiye birimo.”

Apôtre Yongwe wari umaze amezi atanu afunze, yavuze ko iki gihe amaze mu Igororero hari byinshi yize, kandi ko yishimira umusanzu yatanze mu kubwiriza imfungwa n’abagororwa bakunze inyigisho ze.

Yavuze ko mu cyumweru yigishaga iminsi ine, bigatanga umusaruro ushimishije kuko benshi bafashwaga ndetse bakagandukira Imana.

Ati “Washoboraga kubwiriza ukabona abantu maganatatu cyangwa maganatanu barihannye. Ni ikintu gikomeye utasuzugura kandi numvaga ko ndi mu murimo w’Imana.”

Yongwe yavuze ko gufungwa kwe bitamuciye intege ngo bibe byamujyana kure y’Imana, ahubwo ko byatumye arushaho kuyegera, kandi ko bizamufasha mu bikorwa bye by’ivugabutumwa agiye guhita akomeza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru