• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya akayabo kaguzwe umunyezamu mushya w’ikipe ikomeye mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Chelsea FC yemeje ko yasinyishije umunyezamu mushya ari we Filip Jorgensen kuri miliyoni 21 z’Ama-Pounds [arenga miliyari 34 Frw], na we ahita avuga ko byahoze ari inzozi ze kuza muri iyi kipe avuga ko iri mu za mbere nziza ku Isi.

Chelsea yasinyishije uyu munyezamu, Filip Jorgensen, imukuye mu ikipe ya Villarreal yo muri Espagne, aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka irindwi (7).

Uyu Filip Jorgensen, Umunya-Denmark w’imyaka 22 y’amavuko, yakiniye Villarreal imikino 37 mu mwaka w’imikino ushize, nyuma yo kuba umunyezamu wa mbere w’iyi kipe.

Filip Jorgensen, wavukiye mu Gihugu cya Suède akaza no kugikinira mu byiciro by’abana, yaje guhitamo gukinira ikipe y’Igihugu ya Denmark, aho ababyeyi be bakomoka, ahera mu bari munsi y’imyaka 21.

Filip Jorgensen, ubwo yari afite imyaka 15, yerecyeje muri Espagne, mu ikipe y’abato ya Villarreal, ayikuriramo kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2020 ubwo yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe nkuru yayo, yo mu cyiciro cya 2 (Villarreal B).

Filip Jorgensen, witezweho kurwanira umwanya wa mbere n’umunyezamu w’Umunya-Espagne Robert Sanchez, mu ikipe ya Chelsea, yishimiye kuza muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Yagize ati “Kuza muri iyi kipe ni inzozi zibaye impamo, nejejwe cyane no kuba nasinyiye Chelsea, imwe mu makipe akomeye cyane ku isi, sinjye uzarota menyanye na buri wese wo muri iyi kipe, ngatangira gukinana n’abakinnyi bose bashya bagenzi banjye.”

Ubu ikipe ya Chelsea iri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho isigaranye imikino 3 itegura umwaka w’imikino utaha, bikaba bishoboka ko uyu Filip Jorgensen ashobora kugaragara ku mikino bafitanye na Club America, Manchester City cyangwa Real Madrid, mbere y’uko basubira mu gihugu cy’u Bwongereza, dore ko ku ya 18 Kanama 2024, ari bwo bazatangira bakira Manchester City muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League 2024-2025.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + two =

Previous Post

Icyo Loni ibona kigiye gukurikiraho nyuma y’ibyo u Rwanda na Congo bemeranyijweho

Next Post

Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Abagize itsinda ryamamaye muri muzika Nyarwanda bongeye kugaragara bari kumwe bose (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.