Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

radiotv10by radiotv10
22/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri
Share on FacebookShare on Twitter

Abarirwa muri Miliyoni 26 Frw, ni yo yishyuwe ku ikubitiro album nshya ya Bruce Melodie mu gitaramo yagaragarijemo abakunzi ba muzika nyarwanda, arimo miliyoni 1 Frw yatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe, aho uyu muhanzi yavuze ko iyi Album yayiteguye nk’impano yihariye yageneye abakunzi be kuva mu myaka ibiri ishize ayikora.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abasaga 500, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, n’ibindi byamamare mu muziki n’ahandi.

Abari bahagarariye uruganda rwa SKOL ni bo babimburiye abandi kugura iyi Album, batanga ibihumbi 300 Frw, bakurikirwa na Dj Trauma wo muri Leta Zunze Ubumwe za America watanze amadorali 1 000 arenga miliyoni 1,3Frw.

Munyakazi Stade wayoboye Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze igitaramo cyiza, bityo yiyemeje kumushyigikira buri munsi, atanga Miliyoni 5 Frw.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko Album ya Bruce Melodie ayiguze Miliyoni 1 Frw, kuko asanzwe anayifite.

Yongeyeho ko Bruce Melodie n’abandi bahanzi Nyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira, kuko ibyo bakora ntaho bitaniye n’iby’abandi bahanzi bari ku rwego mpuzamahanga

Producer Prince Kiiiz ni we ufiteho indirimbo nyinshi kuri Album ya Bruce Melodie, kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.

Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

Album ya Bruce Melodie iriho indirimbo ‘Wallet’, ‘Oya’, ‘Narinziko uzagaruka’, ‘Maruana’, ‘Ulo’, ‘Colorful Generation’, ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Joeboy, ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien, ‘Diva’, ‘Niki Minaji’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Energy’, ‘Maya’, ‘Ndi umusinzi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Juu’ na Bensoul na Bien-Aime, ‘Sowe’, ‘Kuki’, ‘Nzaguha umugisha’, ‘Sinya’, ndetse na ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy.

Kuri Bruce Melodie byari ibyishimo

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

Next Post

Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi

Icyo Miss Naomie avuga ku makuru yari yatangiye kuvugwa ku bukwe bwe bubura iminsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.