Perezida Kagame Paul wakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Umaro Sissoco Embaló nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagiranye ibiganiro byabereye mu mwiherero.
Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu byombi, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.
Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi, arimo ayo mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu bufatanye bw’Ibihugu byombi, buzazanira inyungu z’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’Isoko rusange rya Afurika riri kuzana amahirwe anyuranye mu Bihugu by’uyu Mugabane.
Perezida Kagame kandi yizeje mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.
Perezida Umaro Sissoco Embaló wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yahise asura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatsutsi.
RADIOTV10