Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA
0
Menya amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guinea-Bissau

Bayoboye isinywa ry'amasezerano

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul wakiriye mu biro bye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Umaro Sissoco Embaló nyuma yo guhabwa ikaze na mugenzi we Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, bagiranye ibiganiro byabereye mu mwiherero.

Nyuma y’ibi biganiro, abakuru b’Ibihugu byombi, bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono n’abayobozi muri Guverinoma z’ibihugu byombi, arimo ayo mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, imikoranire mu burezi, mu bukerarugendo no mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubu bufatanye bw’Ibihugu byombi, buzazanira inyungu z’ibihugu byombi by’umwihariko mu bijyanye n’Isoko rusange rya Afurika riri kuzana amahirwe anyuranye mu Bihugu by’uyu Mugabane.

Perezida Kagame kandi yizeje mugenzi we Umaro Sissoco Embaló kuzasura Igihugu cye mu gihe cya vuba.

Perezida Umaro Sissoco Embaló wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yahise asura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatsutsi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we wa Guinea-Bissau

Abakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro
Bayoboye isinywa ry’amasezerano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Aba mbere bambutse bajya muri Uganda abandi bakomwa mu nkokora n’igipimo cya PCR

Next Post

U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice),...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa....

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

by radiotv10
21/10/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Antoine Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Ibiza n'Impunzi wahamijwe icyaha cyo gusambanya...

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

by radiotv10
21/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Bufaransa Zirwanira ku Butaka, General Pierre Schill; yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, ndetse...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

U Burundi ngo nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka bwo ntiburayifungura kuko hari ibitarakemuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.